AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Koffi Olomide uregwa gusambanya bane yatangiye kuburanishwa

Koffi Olomide uregwa gusambanya bane yatangiye kuburanishwa
12-02-2019 saa 16:23' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 959 | Ibitekerezo

Koffi Olomide, umuhanzi wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo wamamaye mu muziki wo mu njyana ya rhumba, kuri uyu wa 11 Gashyantare yatangiye kuburanishwa mu Bufaransa ku byaha byo gusambanya ku ngufu bane mu bahoze ari ababyinnyi be.

Bamushinja ko yabasambanyije ku ngufu mu nzu iri hanze y’umurwa mukuru Paris w’Ubufaransa. Ntibyamenyekanye niba Olomide ubusanzwe izina rye ry’ukuri rikaba ari Antoine Christophe Agbepa Mumba yari mu rukiko kuri uwo munsi w’itangira ry’urubanza ruri kubera mu muhezo ahitwa Nanterre, mu burengerazuba bwa Paris.

Uyu muhanzi w’imyaka 62 y’amavuko, ahakana ibyo aregwa byo gusambanya ku ngufu abo bahoze ari ababyinnyi be no kubafasha kwinjira mu Bufaransa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gufatira umushahara wabo.

Aba bahoze ari ababyinnyi be bavuga ko bafungiwe n’abagabo batatu mu nzu y’ahitwa Asnières-sur-Seine, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Paris, ubwo Olomide yarimo akora ibitaramo cyangwa atunganya umuziki we mu Bufaransa guhera mu mwaka wa 2002 kugera mu wa 2006.

Abo bahoze ari ababyinnyi be bavuga ko mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka wa 2006 ari bwo bashoboye kumutoroka muri iyo nzu ari nijoro, kandi ko kuva icyo gihe batarasubira iwabo muri Kongo kubera ubwoba bwuko bashobora kuba bagirirwa nabi byo kubihimuraho.

Olomide yavuye mu Bufaransa mu mwaka wa 2009 nyuma yo gushinjwa ibyo byaha, ndetse Emmanuel Marsigny, umwunganizi we mu mategeko, yabwiye AFP mu cyumweru gishize ko atazi neza niba Olomide azitaba urukiko.
Yigeze gushinjwa ibyaha nk’ibi by’urugomo.

Si ubwa mbere Olomide ashinjwe ibyaha bishingiye ku bikorwa by’urugomo.
Mu mwaka wa 2016, yafungiwe muri Kongo igihe gito kubera gutera umugeri umwe mu babyinnyi be b’abagabo, ndetse no mu mwaka wa 2012 yari yarahanishijwe igifungo gisubitse cy’amezi atatu kubera gukubita uwamutunganyirizaga umuziki.

Kuri ubu kandi ashakishwa na polisi ya Zambia ashinjwa gukubita Jean Népomuscène Ndayisenga, umunyamakuru w’Umunyarwanda ufata amafoto, mu murwa mukuru Lusaka wa Zambia mu mwaka wa 2012.

Mu Bufaransa naho, Olomide yari yaramaze kugongana n’amategeko y’iki gihugu, aho mu mwaka wa 2006 yahanishijwe igifungo gisubitse cy’umwaka kubera uburiganya mu kuriha imisoro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA