AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Knowless yasohoye indirimbo igaragaramo umusore w’Igitangaza w’Umwarabu

Knowless yasohoye indirimbo igaragaramo umusore w’Igitangaza w’Umwarabu
17-09-2021 saa 10:18' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2165 | Ibitekerezo

Butera Knowless yashyize hanze indirimbo yise Uwo uzakunda yasohokanye n’amashusho arimo umusore w’igihagararo kiboneye w’Umwarabu akaba asanzwe ari n’Umunyamideri.

Amashusho y’iyi ndirimbo ya Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless, yafatiwe Dubai ubwo aherukayo.

Indirimbo ’Uwo Uzakunda’ ni imwe mu ndirimbo ziri kuri Alubumu ya Knowless Inzora aherutse gushyira hanze.

Yatangaje ko amashusho y’iriya ndirimbo yayafatiwe i Dubai ubwo bari mu biruhuko byo kwishimira Imyaka itanu ishize abana na Ishimwe Clement nk’Umugabo n’Umugore.

Yagize ati "Ntibyari byoroshye ubwo twafataga amashusho yayo kuko twari mu bihe by’ibyishimo ariko kubera ko muri gahunda twari dufite Dubai harimo no gufatirayo amashusho ya zimwe mu ndirimbo zanjye byose twarabikoze bigenda neza."

Amashusho y’indirimbo ’Uwo uzakunda’ yatunganyijwe Naizi Nasser uzwi muri Afurika y’Iburasirazuba afatanyije na Meddy Saleh. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Ishimwe Clament muri Kina music.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA