Ruhumuriza James, umuhanzi nyarwanda wamamaye ku mazina ya King James, agiye guha Noheli abakunzi be n’abakunzi ba muzika muri rusange, akaba ari mu myiteguro ihambaye izamufasha kwinjiza abantu neza mu mpera z’umwaka bakanaryoherwa n’umunsi mukuru wa Noheli, abifuza kurya ubuzima ku mazi nabo bakaba bashyizwe igorora.
Kuwa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2016, habura amasaha macye cyane ngo umunsi wa Noheli ugere, King James azaba ari ku Gisenyi mu karere ka Rubavu aho azamurikira album ye ya gatanu yise "Urukundo" izaba iriho zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane muri uyu mwaka ndetse n’izindi nshya abantu bazatangira kumva uwo munsi.
Iki gitaramo cy’akataraboneka kizabera kuri Rubavu Public Beach, kandi King James azaba ari kumwe n’abandi bahanzi b’abahanga bazasusurutsa abakitabira. Muri abo harimo Bruce Melodie, Riderman, Mico The Best, Bulldog, Christopher, Khalidy, The Same na Bizzare Music.
Kwinjira kuri buri muntu bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 1000 ndetse na 5000 mu myanya y’icyubahiro, igitaramo kikazatangira saa cyenda z’umugoroba ariko uyu uzaba ari n’umwanya mwiza ku bifuza kuzaryoshya ku mazi y’i Rubavu, hamwe mu bantu nyaburanga benshi bifuza kuryohereza ubuzima.
UMVA INDIRIMBO KING JAMES AHERUKA GUSOHORA HANO :