Kim Kardashian yongeye gushyira ahagaragara ifoto igaragaza ubwambure bwe yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga.Iyi foto yashyizwe ku rukuta rwa Instagram n’uyu mukobwa w’icyamamare, yatangiye gukwirakwizwa ku buryo budasanzwe ku mbuga nkoranyambaga n’abamukurikira.
Iyi foto Kim Kardashian yifotoje yambaye ubusa, ije nyuma y’izindi na zo zaciye ibintu zikanamuhesha kuza ku isonga mu bashakishijwe cyane kuri Internet mu bihe byashize.
Iyi foto y’ icyamamare Kim Kardashian w’imyaka 37, yayifotoye yambaye ikariso gusa bigaragara ko yari ahagaze imbere y’ikirahure kinini maze isura ye yagaragaraga muri icyo kirahuri ayifotoza terefoni ye.
Iyi foto yatumye abamukurikira bongera kumwibazaho
Mu Gushyingo 2014 nabwo Kim Kardashian yashyize hanze amafoto ye yambaye nk’uko yavutse maze aza no gukoreshwa mu kinyamakuru Paper Magazine. Muri Gashyantare 2015 nabwo yifotoje yambaye uko yavutse, amafoto yakoreshejwe mu kinyamakuru “LOVE Magazine”.Muri Werurwe 2016 ho yashyize ifoto yambaye ikariso gusa kuri instagram nabwo tuma yongera kuvugwa ndetse no gukurikirwa n’abatari bake.
Kim Kardashian ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Kanye West aribo North “Nori” West w’imyaka ine na Saint West ufite imyaka 2. Aba bombi basezeranye kubana mu birori byabereye mu Butaliyani byabaye tariki 24 Mata 2014.
Kim Kardashian yakunze gushyira amafoto y’ubwambure bwe ku karubanda