AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kenye West yavuze ko ishyaka ry’abademokarate ririmo kumuneka

Kenye West yavuze ko ishyaka ry’abademokarate ririmo  kumuneka
12-08-2020 saa 17:04' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 843 | Ibitekerezo

Umuraperi Kanye west ushaka kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinje abo mu ishyaka ry’aba-démocrates bo muri Leta ya Wisconsin, kuneka ibijyanye no kwiyamamaza kwe.

Uyu muhanzi yabivuze nyuma y’ikirego cyatanzwe gisaba ko abuzwa kwiyamamariza muri iyi Leta kuko imikono yasabwaga ngo yemererwe ari imihimbano, gusa Kanye West we avuga ko iri shyaka rya Joe Biden ari ryo ribiri inyuma.

TMZ yatangaje ko ifite impapuro z’ikirego cyatanzwe na Kanye West, avuga ko aba-démocrate bifashishije umuntu wihariye agakora iperereza kuri iyi mikono, nka kimwe mu bintu byo kumuharabika no kurwanya kwiyamamaza kwe.

Yavuze ko gusa aba-démocrate ibyo bakoze byose byari ukwiruhiriza ubusa kuko nta kintu gifatika bagezeho.

Mu minsi ishize TMZ yari yatangaje ko Kanye yujuje impapuro n’imikono yasabwaga ngo abashe kwiyamamariza muri Leta ya Wisconsin. Icyo gihe uyu muhanzi yasabwaga nibura imikono 2 000 iturutse ku bantu basanzwe bemerewe gutora muri iyo Leta.

Hifashishije ubukangurambaga bwiswe ‘Let The Voters Decide’ yabashije kubona iyo mikono.

Uyu muraperi yavuze ko ikirego cy’uko yahimbye imikono cyatanzwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, kigamije kumuhagarika ngo atiyamamariza muri Wisconsin, cyatanzwe n’umuntu yemeza ko ari umu-démocrate.

Kanye aherutse kubuzwa kwiyamamariza iwabo muri Leta ya Illinois, aho ubuyobozi bwavuze ko kimwe cya kabiri kirenga cy’imikono yose yatanze atariyo, uyu muraperi akaba ari kwirinda ko ibi byaba no muri Leta ya Wisconsin.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA