AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kenya : Dj yanywereye uburozi muri studio buramuhitana

Kenya : Dj yanywereye uburozi muri studio buramuhitana
20-01-2022 saa 13:16' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3263 | Ibitekerezo

Alex Nderi wari uzwi nka DJ Lithium wakoraga akazi kuri radio izwi nka Capital FM muri Kenya, yitabye Imana nyuma yo kunywera uburozi muri studio.

Uburozi yanyoye bwatangiye kumugaragura ari muri studio kuri Capital FM, aho yari asanzwe akora. Mu iperereza ryakozwe na polisi yemeje ko basanze uburozi yanyoye kuri radio nyuma yaho akajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Nairobi hospital ari naho yaguye mu ijoro ryashize.

Umuyobozi wa polisi Muturi Mbogo yasobanuye uko bamenye ibyaya makuru, ati" Twumvise ko yanywereye mu biro bye [kuri Radio]".

Amakuru yo kwiyahura kwe polisi yayamenyeshejwe n’ibitaro nyuma yo kumupima bagasanga yanyoye uburozi, hanyuma ihita itangira iperereza. Abo mu muryango we ngo nta bintu byinshi bifuje kuvuga kuri uru rupfu rwe rwababaje benshi.

Muri studio za Radio yari arimo bahasanze ubwo burozi bikekwa ko ari bwo yanyoye yiyambura ubuzima.

Ibitaro yapfiriyeho kandi na byo byemeje ko yazize uburozi yanyoye nyuma y’isuzuma ryakorewe umurambo w’uyu muvangamiziki.

Polisi yo muri iki Gihugu na yo yatangaje ko yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ikihishe inyuma y’uru rupfu rwa Dj Alex.

Bamwe mu nshuti za hafiz a Dj Alex bavuga ko yari ufite ubuhanga budasanzwe muri uyu mwuga we ndetse byanatumaga benshi bawukunda.

Bavuga ko ashobora kuba yiyambuye ubuzima kubera ibibazo byo mu muryango we kuko ntakibazo na gito ngo yari afite mu kazi ke.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA