AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kenny Rogers wamamaye muri Country Music yapfuye

Kenny Rogers wamamaye muri Country Music yapfuye
21-03-2020 saa 10:06' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2210 | Ibitekerezo

Kenneth Ray wamenyakanye nka Kenny Rogers mu ndirimbo ze zakunzwe kandi na n’ubu zigikunzwe mu njyana ya Country Music, yapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2020, akaba yaguye iwe mu rugo ari kumwe n’umuryango we. Yatabarutse afite imyaka 81 y’amavuko.

Kenny Rogers, yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka “The Gambler” n’iyitwa "Lady", akaba afite agahigo ko kumara imyaka isaga 60 akora umuziki kandi akunzwe cyane mu ruhando mpuzamahanga.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuryango we, bavuga ko Kenny Rogers yapfuye urupfu rusanzwe akagwa imbere y’abo mu muryango we, ubu hakaba harimo gutegurwa umuhango w’abantu bazamushyingura atari benshi kubera icyorezo cya Coronavirus.

Indirimbo zo mu njyana ya Country Music nka “The Gambler,” "Lady," "Islands in the Stream," "Lucille," "She Believes In Me," na "Through the Years.” zagize Kenny Rogers icyamamare gihambaye.

Dolly Parton nawe wamamaye cyane muri iyi njyana, yagiye akorana na Kenny Rogers indirimbo zakunzwe zirimo "Islands in the Stream," "Love is Strange," "Real Love,’’ na "You Can’t Make Old Friends."

Mu mwaka wa 2015, nibwo Kenny Rogers yatangaje ko nyuma y’igihe kirekire akora muzika, agiye kuruhuka akamarana umwanya we munini n’umuryango we. Yahagaritse ibikorwa bya muzika muri 2017, amazemo imyaka 60 kuko yari yaratangiye mu 1957.

Rogers yinjiye mu itsinda rya Country Music Hall of Fame muri 2013. Ishyirahamwe rizwi nka County Music Association ryamuhaye igihembo cy’umuhanzi w’ibihe byose muri 2013.

Nyakwigendera yavukiye muri Houston tariki 21 Kanama 1938, mu muziki we akaba yaregukanye ibihembo bitandukanye birimo inshuro eshatu yatwaye Grammy Awards akanayihatanira inshuro 19 zose.

Uretse kuririmba, yanagiye akora ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi ndetse no gukina amafilime.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA