Umunya-Tanzania akaba n’umwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, Mange Jumanne Ramadhan Kimambi uzwi cyane nka Mange Kimambi ku mbuga nkoranyambaga yibasiye umuhanzi Diamond uherutse gutandukana n’uwari umukunzi we Tanasha Donna bamaze kubyarana umwana. We wa kane.
Mange Kimambi yagaragaje akababaro aterwa no kuba Diamond Platnumz atajya akundana n’umukobwa ngo bamarane kabiri kandi uwo bakundanye bakaba batandukana amaze kumubyaza umwana, maze amugira inama yo kugabanya akajya abanza gutekereza ku ngaruka zo kubyara abana aho abonye hose cyangwa akajya akoresha agakingirizo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina cyangwa agasohorera hanze.
Ni nyuma y’iminsi mike yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram anenga Tanasha kuba ataratekereje neza akihutira kwemera kubyarana na Diamond hakiri kare kandi we (Diamond) atari abyiteguye aho ashinja uyu muhanzi kuba abana abyara bose ababyara ku bw’impanuka.
Aha niho Mange ahera yibasira Diamond amusaba kujya akoresha agakingirizo cyangwa akajya ‘asohorera hanze’ kubera ko bigaragara ko atajya agira umuco wo kugakoresha.
Yagize ati “Nawe musore Diamond, niba udashobora gukoresha agakingirizo, jya usohorera hanze.”
Akomeza agira inama Diamond kujya agira amakenga ku bagore bose akundana nabo kuko abenshi baba batamukunda ahubwo baba bamushakaho amafaranga.
Mange yagarutse ku kuba Diamond yarigeze kujya avugwa ko atabyara maze avuga ko bishoboka ko cyaba ari ikibazo cyo mu mutwe yagize gituma abyara abana benshi kugirango yereke isi ko abishoboye dore ko ubu uyu muhanzi w’icyamamare amaze kugira abana bane yabyaye ku bagore batandukanye nyamara akizamuka mu myaka yashize amakuru yavugaga ko uyu ashobora kuba atabyara.
Mange ati “Ariko birashoboka ko waba waragize ikibazo mu mutwe bitewe n’uko mu bihe byashize abantu bavuze ko udashoboye kubyara nune urimo urabikora buri kanya. Twaremeye hagarika.
Akomeza avuga ko mu gihe Diamond bimunaniye guhagarika kubyara, uyu mukobwa w’impirimbanyi yiteguye kumufasha akamwigisha uburyo bwo kubihagarika.
Ati “Ninumva ngo wongeye gutera inda nzafata indege nze tubonane nkuhane nka mushiki wawe.
Kugeza ubu uyu muhanzi w’icyamamare mu muziki muri Afurika y’Iburasirazuba no ku mugabane w’Afurika muri rusange,amaze kugira abana 4 yabyaranye n’abagore 3 harimo babiri yabyaranye n’Umugandekazi Zari Hassan, umwe yabyaranye n’Umunya-Tanzania Hamissa Mobetto n’umunya-Kenya Tanasha Donna batandukanye mu cyumweru gishize bakaba bafitanye umwana umwe w’umuhungu.