AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Jumper Keellu na Alyn Sano bahuriye mu ndirimbo ikoze mu buryo butamenyerewe mu Rwanda

Jumper Keellu na Alyn Sano bahuriye mu ndirimbo ikoze mu buryo butamenyerewe mu Rwanda
5-08-2020 saa 14:24' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1137 | Ibitekerezo

Nsengiyumva Salomon [Jumper Keellu] uri mu bari kwigaragaza mu ruhando rwa muzika hano mu Rwanda abinyujije mu gutunganga indirimbo zo mu bwoko bwa Electronic Dance Music [EDM] yashyize hanze indirimbo yakoranye na Alyn Sano.

Iyi ndirimbo bise ‘Needed You’, yagiye hanze ku wa 31 Nyakanga 2020, ikaba ikozwe mu buryo bwa EDM butamenyerewe hano mu Rwanda.

Ni indirimbo yanditswe na Jumper Keellu afatanyije n’uyu muhanzikazi Alyn Sano nawe uri mu banyempano bagezweho hano mu Rwanda.

Umva hano indirimbo ’Needed You’ ya Jumper Keellu afatanyije na Alyn Sano

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Jumper Keellu yavuze ko iyi ndirimbo ivuga inkuru y’umuntu wakundanaga n’undi nyuma bakaza gutandukana ariko akaza kugera igihe akicuza.

Yakomeje agira ati “Ni indirimbo ivuga ku rukundo rw’abantu babiri bakundanaga. Byaje kurangira undi agiye gusa nyuma aza kwicuza avuga ngo uramutse ugarutse nagufata neza kuko nari nkigukunda.

Iyi ndirimbo yakozwe na Jumper Keellu mu buryo bwa EDM, injyana itamenyerewe hano mu Rwanda. Amashusho ya ‘Needed You’ aratangira gutunganywa mu bihe bya vuba nk’uyu byatangajwe n’uyu musore.

Ubusanzwe Electronic Dance Music (EDM) ni uruhurirane rw’imiziki iri mu mujyo wa electronic ukunze kwifashishwa cyane n’aba-Dj mu tubyiniro n’ahandi.

Izwi ku ba-Dj bakomeye nka David Guetta, Martin Garrix, Alan Walker, AVICII n’abandi. Mu myaka yo mu 1980 no mu ntangiro za 1990 nibwo iyi njyana yatangiye kugira umuriri mu bihugu by’i Burayi.

Jumper Keellu yavuze ko impamvu yahisemo gukora umuziki wa Electronic dance music [EDM], ari uko ariwo yisangamo cyane kurusha izindi njyana, ndetse ukaba unabyinitse ku buryo byorohera abashaka kwidagadura, bawubyina.

Mu ndoto ze arifuza kuzamura ibendera ry’u Rwanda, umuziki nk’uyu nawo ugakundwa ariho uturutse.

Umva hano indirimbo ’Needed You’ ya Jumper Keellu afatanyije na Alyn Sano


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA