AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Juliana Kanyomozi yavuze amagambo akomeye ku isabukuru y’ umwana we umaze imyaka 5 apfuye

Juliana Kanyomozi yavuze amagambo akomeye ku isabukuru y’ umwana we umaze imyaka 5 apfuye
23-09-2019 saa 09:18' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6425 | Ibitekerezo

Mu mpera z’ icyumweru gishize umuhanzikazi uri mu bakunzwe cyane ukomoka muri Uganda yizihije isabukuru y’ amavuko w’ umuhungu we witabye Imana mu myaka 5 ishize avuga amagambo adasanzwe.

Mu butumwa uyu muhanzikazi akaba na nyina wa nyakwigendera Keron Kabogo yashyize kuri Instagram yavuze ko umuhungu we akumbuwe na buri wese.

Ati “Mukundwa, muhungu wange Keron ugire umunsi mwiza w’ amavuko ! Ndagucanira buji kuko uyu munsi ngutekerezaho. Ukumbuwe na buri wese”.

Kanyomozi wamamaye cyane mu ndirimbo Usiende Mbali yari yabanje gutangaza ati “Kubera ko uwo dukunda ari mu ijuru, dufite ijuru rito mu rugo rwacu”.

Uyu muhungu wa Kanyomozi witabye Imana muri 2014 azize indwara ya hasima ngo yigeze kuvuga ati “Inshinge narazimenyereye. Uzi imiti yose maze guterwa, ubu sincyumva ububabare nta n’ ubwo nkirira”.

Amon Lukwago umugabo wa Kanyomozi avuga ko aya magambo umuhungu we yavuze yamurijije.

Tariki 20 Nzeri 2018 ubwo hari hashize imyaka 4 umuhungu we apfuye, Kanyomozi yavuze ko umuhungu we amaze imyaka 4 mu ijuru kandi ko atajya yibagirwa ukuntu yari umuhungu mwiza.

Ati “Wari mwiza cyane. Nkumbuye uko wajyaga umpobera, nkumbuye ukuntu wahoraga umbwira ko ‘ndi umumama mwiza’ Ntabwo nzi icyo nakoze cyatumye ngira amahirwe yo kugira ikintu nakunze muri iyi Isi aricyo kuba nyoko”.

Icyo gihe yavuze ko Imana yamuhaye umugisha kuba yaramuhaye uyu muhungu tariki 20 Nzeri 2003.

Kanyomozi avuga ko itariki umwana we yavutseho imufasha kumva akababaro k’ ababyeyi bose bapfushije abana n’ ubwo gupfa ari ibisanzwe mu mibereho ya muntu “Imana idukomeze twese”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA