AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Jules Sentore yapfushije nyina wamutwise ari muri Koma Se amaze kwicwa n’impanuka

Jules Sentore yapfushije nyina wamutwise ari muri Koma Se amaze kwicwa n’impanuka
14-03-2018 saa 08:43' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 13432 | Ibitekerezo

Jules Bonheur Icyoyitungiye uzwi muri muzika nyarwanda nka Jules Sentore, yapfushije umubyeyi yari asigaranye, uyu akaba ari nyina bafitanye igihango gikomeye ndetse wamutwise mu bihe bikomeye, kuko yamutwise ari muri koma nyuma yo gukora impanuka yanateje urupfu rw’umugabo we ari nawe se wa Jules Sentore uyu muhanzi atigeze agira amahirwe yo kumenya.

Jules Sentore yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko umubyeyi we yari amaze iminsi arwaye, akaba yaguye mu bitaro muri iri joro ryakeye. Yavuze ko nk’umuryango bagiye guterana hanyuma bagafata icyemezo ku bijyanye n’igihe cyo guherekeza no gushyingura uyu mubyeyi.

Nyina wa Jules Sentore, yareze uyu musore wenyine kuko yavutse Se yaramaze kwicwa n’impanuka. Tariki 9 Ukwakira 2015, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 y’amavuko kuri Jules Sentore, nibwo nyina wabo w’uyu muhanzi yatanze ubuhamya bwakoze benshi ku mutima, bugaragaza uko uyu musore yavutse.

Aha Jules Sentore yari kumwe n’umubyeyi we hamwe n’imfura ye (umwana wa Jules) muri 2015

Yagize ati :“Twari turyamye ninjoro twumva abantu barakomanze cyane biteye ubwoba turakanguka turakingura batubwira ko mama wa Jules na Se bapfuye, ko imodoka ibagonze bari mu myiteguro y’ubukwe, ubwo duhita twiruka kwa muganga. Papa wa Jules akigera ku bitaro yahise yitaba Imana, mama we agwa muri koma. Uko impanuka yagenze, papa wa Jules yarahindukiye asanga imodoka yabagezeho asunika mama wa Jules ku ruhande imodoka iba ari we ihitana. (Icyo gihe Jules Sentore yari ataravuka, impanuka yabaye ababyeyi be bitegura gukora ubukwe ngo babane). Mama we yatinze muri koma, nta muntu n’umwe wari uzi ko atwite ariko uko iminsi igenda ishira tukabona inda iri kugenda ikura gahoro gahoro. Yaje kuva muri koma neza agiye kubyara, ubwo urumva koma yayimazemo amezi icyenda"

Aha umubyeyi wa Jules Sentore yari kumwe n’umuhanzi Christopher mu birori by’isabukuru ya Jules muri 2015

Impanuka yahitanye se wa Jules Sentore, yatambamiye ubukwe bw’ababyeyi be inatuma uyu muhanzi atabasha guca iryera se umubyara, uyu se nawe agenda atabashije kureba imfura ye. Kuba Jules Sentore yaramaze amezi icyenda mu nda y’umubyeyi we wari muri Koma, ni kimwe mu bintu bikomeye byakoze benshi ku mutima ubwo ubu buhamya bwatangwaga muri 2015.

Nyuma yo kugira ibi byago, Jules Sentore abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati : "UMUTAKO wanjye dufite byinshi duhuriyeho mu buzima kuko Umwanzi yaduhereye kera nkiri urusoro mu nda yawe, impanuka y’imodoka idutwara Papa ariko twe tubaho n’ibindi byinshi. Gusa Imana yaguhanze ikaguha kwihanganira byinshi no kunezerwana n’abawe mwabyirukanye, ubu ikaba ishimye ko wakomereza ubutore bwawe imbere y’Isumba byose, ibyo nabyo ndabishimye. Ku isi turababaye ariko mu ijuru bari kuvuza impundu. Igendere natwe udutegurire aho tuzazira tuzakomezanye igitaramo. Ruhukira mu mahorp Mama wanjye UMUTAKO Fanny."


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA