AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Judith na Safi bakomeje gushyira hanze ibyabo : Amakuru y’icyabatandukanyije yose yagiye hanze

Judith na Safi bakomeje gushyira hanze ibyabo : Amakuru y’icyabatandukanyije yose yagiye hanze
19-01-2022 saa 12:01' | By Editor | Yasomwe n'abantu 6430 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko umuhanzi Safi Madiba atangarije ko ibye na Judith Niyonizera byarangiye, uyu mugore basezeranye yashyize hanze byinshi bitari bizwi mu mubano wabo watangiye kuzamo igitotsi ubwo Safi yari akimara gukandagira muri Canada.

Mu kiganiro Safi Madiba aherutse kuvuga ko yatandukanye na Judith ndetse ko hashize imyaka ibiri batandukanye ariko nk’uko ibya gatanya bigombera amategeko nabyo babirimo - abanyamategeko bari kubikoraho- bitandukanye n’ibyo Judithe we aherutse gutangaza.

Ukuri kose Judith yagutangaje mu kiganiro yagiranye yagiranye na Isimbi Tv, yavuye imuzi icyamutandukanyije na Safi Madiba anahishura ibyavuzwe ko yamufungiranye akamuraza hanze nk’intandaro ya byose.

Muri iki kiganiro Niyonizera yabanje kwikoma Safi Madiba ukunze kumvikana mu itangazamakuru avuga ku mubano wabo.

Ati “Ubundi umugabo aba ari umugabo, niyo bamubeshyera aricecekera, nta mugabo ukwiye kujya mu itangazamakuru ngo avuge ibye n’umugore we.”

Uyu mugore agiye mu itangazamakuru kuvuga icyamutandukanyije na Safi Madiba, nyuma y’iminsi mike uyu muhanzi avuze ko amaze umwaka urenga batandukanye anasaba itangazamakuru kutazongera kumwita umugore we.

Safi Madiba mu kiganiro na Flash TV yavuze yamaze gutandukana n’uyu mugore ibintu bimaze umwaka n’amezi atandatu.

Ati “Tariki 10 Mata 2020 twatandukanye nabi, mu 2021 navuye aho ntuye njya kumureba ngo dufate gatanya arabyanga. Umunyamategeko wanjye yambwiye ko namwihorera kuko bifite uko urukiko ruzabikemura.”

Safi Madiba yahishuye ko ubwo yafataga icyemezo cyo kutazongera kuvugisha uwari umugore we byatewe n’uko yamubwiye ko azamwangiriza izina.

Uyu muhanzi yasabye Judith Niyonizera kumushyirira izina hasi amwiyama kutazongera kumuvuga mu itangazamakuru ukundi.

Mu rwego rwo kumvikanisha ko adaheruka uwari umugore we, Safi Madiba yagize ati “Njye ibintu bya Judith mbibona kuri youtube nkuko buri wese abibona, ntabwo muheruka kandi na we ntamperuka.”

Niyonizera ntiyariye indimi ku byo gufungirana Safi Madiba akamuheza inyuma y’inzu

Niyonizera yahishuye ibyari bimaze igihe bivugwa ko baba baratandukanyijwe n’uko yakingiranye Safi Madiba akamuraza mu modoka, icyakora ahakana ko atigeze amwicisha imbeho.

Ati “Namuraje mu rubura se ko yari mu modoka ? None se ko zigira ubushyuhe yahuriye he n’imbeho.”

Yavuze ubwo bageraga muri Canada nyuma y’igihe gito yatangiye kugirana ibibazo na Safi Madiba, ahitamo kujya abiganiriza umugabo wari inshuti yabo.

Bitewe n’akabazo bari bafitanye, Niyonizera yavuze ko hari ibyo batumvikanyeho Safi Madiba asohoka mu nzu ajya mu modoka hanze asiga umugore aryamye.

Ati “Naricuye mbura umuntu, ndebye hanze mubona mu modoka ndabyuka njya kumureba nsanga ari kuvugana na mubyara we, nanjye turavugana. Icyakora kuko nari mfite umujinya wa bya bindi tutumvikanyeho ngarutse nahise mfunga umuryango kugira ngo naza akomange nkanguke tubanze dukemure ibyo twari tutarasoza.”

Uyu mugore yavuze ko ubwo Safi Madiba yakomangaga yanze kujya kumukingurira, hashize umwanya agiye gukingura asanga undi yamaze kugenda.

Niyonizera yongeyeho ko Safi Madiba yagiye gucumbika kuri ya nshuti yabo ndetse ahita afata icyemezo cyo kutazasubira mu rugo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA