AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Jose Chameleone yahawe amasaha 48 ngo abe yagaragaje aho yakuye imodoka ihenze ya V8 atunze

Jose Chameleone yahawe amasaha 48 ngo abe yagaragaje aho yakuye imodoka ihenze ya V8 atunze
18-04-2020 saa 19:54' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 5882 | Ibitekerezo

Umuhanzi w’umunya-Uganda, Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone ari mumazi abira kubwo gushyirwa ku gitutu n’ikigo cy’imisoro mu gihugu cya Uganda (URA) cyamuhaye amasaha 48 ngo abe yamaze gutanga ibisobanuro bw’aho yakuye imodoka ihenze ya V8 atunze, ikaba yaranagaragaye ko irimo ideni ry’imisoro.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Landcruiser V8 izwi ku izina rya ‘Mpekoni’ yafatiriwe n’ikigo cy’imisoro muri Uganda (Uganda Revenue Authority) ko irimo umwenda w’imisoro mu gukora igenzura gisanga itandite no ku mazina ya Jose Chameleone, mugihe ibirango byayo bigaragaza ko ari ibyo muri Sudani y’Epfo niko guhita kimusaba gusobanura aho yayikuye mu gihe kitarenze amasaha 48.

Iyi modoka ihenze cyane igaragaza ko irimo imyenda y’imisoro ingana na miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu by’amashiringi ya Uganda bikaba bivugwa ko ashobora no gutabwa muri yombi mugihe yaba ananiwe gutanga ibisobanuro byumvikana by’aho yayikuye.

Jose Chameleone mu kugira icyo atangaza kuri iki kibazo yagize ati ”URA yasabye impapuro z’imodoka yanjye kandi numvaga ishobora gutegereza bikaza nyuma, ubu rero sinzi uko bimeze ibisigaye ni amateka. Ndashaka kuvuga ko mu bushobozi bwanjye nk’icyamamare kandi nk’umuyobozi mfite indangagaciro mpagararaho ariko buri wese wumva naratandukiriye ibisabwa na Leta, nsabye imbabazi mumbabarire.”

Nairobi News yanditse ko iyi modoka ifite nimero yo muri Sudani y’Epfo Jose Chameleone yayihawe nk’impano yari yatanzwe n’umwe mu bafana be bo muri iki gihugu none URA yamusabye ko bitarenze amasaha 48 aba yerekanye nyirayo.

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu myaka 20 ishize afite indirimbo zagiye zigarurira imitima y’abakunzi be zirimo ”Shida za Dunia, Tubonge, Valu Valu, Wale Wale n’izindi.

Umuhanzi jose Chameleone yasabwe kugaragaza aho yakuye imodoka ya V8 ifite ibirango byo muri Sudani y’Epfo ikaba irimo umwenda w’imisoro muri Uganda


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA