AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Jimmy wahoze muri Just Family nyuma y’iminsi micye ageze muri USA yahise asezerana

Jimmy wahoze muri Just Family nyuma y’iminsi micye ageze muri USA yahise asezerana
17-01-2022 saa 15:23' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2432 | Ibitekerezo

Jimmy uzwi mu itsinda rya muzika rya Just Family, uherutse kujya muri Leta Zunze Ubumwe za America, yahise asezerana n’umugore we imbere y’amategeko.

Uyu musore yari yaragize ibanga rikomeye iby’umukunzi we ndetse no gusezerana kwabo byagizwe ibanga ryo ku rwego rwo hejuru.

Amakuru avuga ko Jimmy n’umugore witwa Mangaza Arlette utuye muri Leta ya Arizona mu Mujyi wa Phoenix basezeranye mu mategeko mu mpera z’iki Cyumweru gishize.

Ubwo yageraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jimmy yavuze ko yimutse avuye mu Rwanda agiye gutura muri iki gihugu azanakomerezamo ubuzima n’umuziki.

Ati “Inaha nari mpafite umuryango, nimutse mpabasanga. Ubu niho nagiye gushakira ubuzima.”

Jimmy asezeraniye muri Amerika mu gihe mu minsi ishize Chris bahoze baririmbana nawe yakoreye ubukwe muri iki gihugu.

Aba bose berekeje muri Amerika mu gihe Croidja we ari kubarizwa muri Afurika y’Epfo.

Just Family yasenyutse bwa mbere mu 2012, mbere y’uko yongera kubyutsa umutwe mu 2016 ariko icyo gihe hari hajemo amaraso mashya ariko nanone igaruka Croidja ataririmo, ahubwo asimbuzwa Chris wari uturutse i Burundi.

Nyuma y’imyaka ibiri batangiye gusubira ku murongo, Chris yavuye muri iri tsinda nabwo ibibazo byongera kuvuka. Icyo gihe yavuyemo ashinja Bahati kumwiba amafaranga babaga bakoreye.

Nyuma y’igihe gito uyu musore agiye, bahise bagarura Croidja mu itsinda bamukuye muri Afurika y’Epfo, icyo gihe bahamyaga ko bagiye gukorera itsinda rikongera kwisubiza icyubahiro.

Ntibyateye kabiri kuko guhera mu mpera za 2019 iri tsinda ryasenyutse kugeza ubwo mu ntangiriro za Gicuransi 2020 rishyiriweho akadomo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA