Jay-Z n’umugore we Beyoncé bakoreye agashya mu Mujyi wa Kingston muri Jamaica kuri uyu wa Kabiri,bagaragara batembera kuri moto isanzwe itwara abagenzi, abantu benshi bahururira kubareba.
Ikinyamakuru Times cyanditse ko Jay - Z na Beyoncé barimo bafata amashusho y’indirimbo bari gukorana yitwa ’Formation’ maze banaboneraho gutembera muri uyu mujyi ari nako basuhuza abantu bari baje kubareba.
Jay - Z na Beyoncé baherutse gutangaza ko bagiye gukora urugendo rw’ibitaramo bikomeye muri Jamaica byiswe ‘On the Run II tour’, n’ubwo mbere yo kuhagera bateruye neza ko aribyo bajemo.
Abantu bo muri uyu mujyi wa Kingston babashije kubona imbona nkubone aba bahanzi b’ibyamamare ndetse babarirwa mu bafite agatubutse kuri iyi si, bashimishijwe n’iki gikorwa cyo guca bugufi no kubiyereka, aho banabafashe amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga mu buryo bukomeye.
Uyu mujyi Jay - Z na Beyoncé bari gutemberamo, ufatwa nk’umujyi w’amateka muri muzika dore ko uherereye mu Karere icyamamare mu njyana ya Reggae Bob Marley yavukiyemo.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Jamaica byanditse ko Jay-Z na Beyoncé bagiye gufatirayo ibiruhuko ngo kuko bajyanyeyo n’abana babo ndetse n’umukozi ushinzwe kubitaho.
Abantu bo mu mujyi wa Kingston bashimishijwe cyane n’uburyo Jay - Z na Beyoncé babiyeretse
Bagendaga basuhuza abantu mu buryo bushimishije
Amafoto bafotowe yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga mu buryo bukomeye