Niyitanga Ismaël w’imyaka 21 y’amavuko afite impano yo kwigana abantu b’ibyamamare avuga ko afite inzozi zo kuba umunyamakuru w’ibiganiro bicukumbuye akaba yakora by’umwihariko mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.
Uyu musore w’imyaka 21, yigana abarimo abanyamakuru bazwi hano mu Rwanda, abahanzi ndetse n’abayobozi ariko akaba anafite impano yo kuvuga amazina y’inka n’amahamba, ibintu bikunze gukorwa mu bukwe by’umwihariko gusaba no gukwa.
Niyitanga uvuka mu Murenge wa Kabarondo, Akarere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko akiri umwana mu mashuri yisumbuye yakundaga kwigana abantu ariko by’umwihariko abahanzi cyane ko yari umunyeshuri mu bijyanye n’indimi n’ubuvanganzo.
Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko mu nzozi yakuranye harimo kuzaba umunyamakuru cyangwa umuyobozi dore ko yanabaye umuyobozi uhagarariye abandi banyeshuri mu ishuri ryisumbuye rya Nyamirama ari naho yarangirije ayisumbuye.
Yagize ati “Nkiri umunyeshuri nakudnaga kuvuga amakuru yaranze icyumweru, abana twigana bakabikunda.”
Avuga ko ubwo yari mu mwaka wa Kane, ku ishuri habaye ibirori byo kugaragaza impano zitandukanye nawe aza kugaragaza iyo kwiganan Umukuru w’Igihugu abantu benshi baratungurwa bimuhesha amahirwe yo gutorerwa kuba umuyobozi kuri icyo kigo.
Yakomeje agira ati “Impano yanjye nakomeje kujya nyagura mva ku kwigana umukuru w’igihugu ngera no kubandi bantu barimo ibyamamare by’umwihariko abahanzi n’abanyamakuru.”
Mu banyamakuru azi kwigana neza harimo uwitwa Ismaël Mwanafunzi ukora kuri RBA, Muhire Munana n’abandi batandukanye.
Niyitanga avuga ko kuba yarakuranye inzozi zo kuzaba umunyamakuru cyangwa umuyobozi ari kubona ko zizaba impamo kuko akomeje kugenda ahura n’abantu bashima impano ye. Avuga ko yumva aramutse abonye amahirwe yakora kuri RBA by’umwihariko mu biganiro bicukumbuye.
Ati “Nkunda gukora ibintu byahindura umuryango Nyarwanda by’umwihariko mba numva nakora kuri RBA nkajya nkora ibiganiro by’ubwenge bishobora guhindura benshi.”
Uyu musore ukiri muto avuga ko mu bana bavukana ntawe ufite impano nk’iye ariko ayikomora kuri umwe mu bo mu muryango we akaba ari umuhanzi witwa Nkurunziza Francois wamamaye mu ndirimbo zirimo ubukene bw’akarande, itahe ni ubusa, umubano mu bantu n’’izindi.