AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Inkweto zambawe na Kanye West zaguzwe Miliyari 1,7Frw mu cyamunara

Inkweto zambawe na Kanye West zaguzwe Miliyari 1,7Frw mu cyamunara
27-04-2021 saa 11:47' | By Editor | Yasomwe n'abantu 946 | Ibitekerezo

Inkweto zambawe na Kanye West muri 2008, zagurishijwe mu cyamunara na kompanyi y’ubucuruzi bw’inkweto ya Ryan Chang, zigurwa Miliyoni 1,8 USD ni ukuvuga hafi Miliyari 1,7 Frw.

Izi nkweto z’umuguru umwe za Nike Air Yeezy 1 Prototypes, zambawe na Kanye West muri 2008 ubwo yaririmbaga mu birori by’itangwa ry’ibihembo bizw nka Grammy.

Izi nkweto za Kanye West ziguzwe aka kayabo, zahise zikuraho agahigo k’izindi zari zaraguze menshi za Nike Air Jordan 1s zaguzwe ibihumbi 615 USD umwaka ushize.

Inzu igurisha ibintu by’agaciro muri cyamunara ya Sotheby’s ku wa mbere yagize iti “Iri gurisha kandi ni ryo rya mbere ry’umuguru w’inkweto za siporo uguzwe miliyoni y’amadorari.”

Izi nkweto zaguzwe na RARES, urubuga rwo kuri internet rushora imari mu myambaro idasanzwe yo ku birenge.

Abarukoresha bashobora kugura imigabane mu nkweto nk’uko abashoramari bagura imigabane muri kompanyi runaka.

Igiciro izi nkweto zaguzwe cyarenze miliyoni imwe y’amadorali yari yitezwe n’inzu ya Sotheby’s yazishyize ku isoko.

Brahm Wachter wo muri Sotheby’s avuga ko iki giciro “kigaragaza cyane umurage wa Kanye nk’umuntu ukomeye muri ibi bihe mu gukora imyambaro n’imyenda...”

Mu myaka ya vuba, inkweto nk’izi za siporo zagiye zigira agaciro nk’aka kimwe n’imivinyu cyangwa imirimbo y’agaciro.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA