Umunyarwandakazi Ingabire Habibah wamenyekanye cyane muri Mutarama 2017, ubwo yiyamamazaga mu bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda uwo mwaka, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gushyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko hari indi mpano idasanzwe yibitseho.
Habibah yavuzwe cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye muri Mutarama 2017 ubwo yashyamiranaga n’abagize akanama nkemurampaka mu marushanwa yo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda, agatuka bikomeye umwe mu bari bakagize amushinja kugira uruhare mu kumusezerera mu irushanwa arenganyijwe.
Uyu mukobwa yongeye kugarukwaho mu mpera z’umwaka wa 2017, ubwo yahagarariraga u Rwanda mu irusanwa rya Miss Supernational ryabereye muri Poland, aho nabwo yaje gutaha amara masa.
Ingabire Habibah yongeye kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Instagram nyuma yo gushyiraho amafoto ye amugaragaza ari mu myitozo ngororamubiri bigaragara ko yifitemo impano idasanzwe.
Abamukurikira kuri uru rubuga batunguwe no kumenya ko uyu mukobwa yifitemo indi mpano idasanzwe, bamwe batangira kumusaba ko yayimenyekanisha kuko bishobora kumugeza kure kandi hashimishije.