AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Indirimbo ya King James yahinduye byinshi ku buzima bwa Claudine ufite ubumuga bw’uruhu - VIDEO

Indirimbo ya King James yahinduye byinshi ku buzima bwa Claudine ufite ubumuga bw’uruhu - VIDEO
14-06-2019 saa 09:52' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6496 | Ibitekerezo

Claudine Mukarusine, ni umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu wamenyekanye mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2019, ubwo yajyaga mu mashusho y’indirimbo y’umuhanzi King James yitwa Igitekerezo. Ubu ashimangira ko kugaragara mu mashusho y’iyo ndirimbo hari byinshi byahinduye ku buzima n’imibereho ye ariko bikaba byaranafashije cyane abafite ubumuga bw’uruhu bagenzi be.

Kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2019, twagiranye ikiganiro cy’amajwi n’amashusho na Claudine Mukarusine. Yasobanuye uburyo kugaragara muri iyi ndirimbo byagize ingaruka nziza. Yagize ati : "Uyu munsi nshobora kujya ahantu n’agahinja gato ugasanga gahise karirimba ya ndirimbo, ari umwana. Bivuze ngo hari ubundi butumwa butanzwemo, hari isura bihita bitanga... Ndashimira King James kuko turamuzirikana cyane ko yadufashije, nk’umunyarwanda ni n’inshingano gukora ibihangane bifitiye akamaro rubanda"

Akomeza agira ati : "Kuva nagaragara muri iriya ndirimbo, urumva hari ikintu cyahindutse byanze bikunze. Urumva n’abari bamaze kumenyera bakabona ari ibisanzwe, ubu ntabwo noneho bambona ngo bumve ko ari wa Claudine usanzwe, bahita babona ko ndi umu Star, bagahita bibuka King James ugasanga baririmbye za ndirimbo ze".

Uyu mukobwa akomeza avuga ko icyahindutse ku bantu bafite ubumuga bw’uruhu, ku babyeyi babo n’abakiri bato, ari uko bamenye ko hari icyizere cy’uko abantu bazagenda barushaho kumva ko abafite ubumuga bw’uruhu bashoboye. Aha yanadusobanuriye byinshi ku byo abantu bajya bibeshya ku bafite ubumuga bw’uruhu.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CLAUDINE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA