Agace gato k’amashusho y’indirimbo "Chop Money" y’umuhanzi nyarwanda Diyen ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera ibikorwa bye bya muzika, katumye iyi ndirimbo itangira kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhanzi we akavuga ko indirimbo yose nisohoka ari bwo abakunzi ba muzika bazamenya udushya tuyirimo.
Ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram na Snapchat, hakomeje kugarukwa ku mashusho yashyizwe ahagaragara na Diven ndetse bibaza ibyo yari arimo gukora n’umukobwa bagaragara bari kumwe, dore ko ayo mashusho atumvikanamo amajwi, abantu bakayakekamo ibindi.
Diyen yadutangarije ko ibyavugishije abantu bamwe bakanamubaza ibyo arimo gukorana n’uwo mukobwa ndetse bakanamubaza niba ari umukunzi we, nta kindi ngo ari agace gato k’amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa Chop Money izajya hanze vuba kandi ngo ikazaba iri ku rwego rushimishije.
REBA HANO AGACE K’AMASHUSHO KAVUGISHIJE ABANTU :
Diyen wamenyekanye mu ndirimbo Let them talk, Igisabo, Icyemezo n ;izindi, yadutangarije ko hari umushinga yari afitanye n’icyamamare Wizkid cyo muri Nigeria ariko bakaba batarabashije kuwunoza, ubu icyo ashyize imbere kikaba ari ukunononsora neza iyi ndirimbo ye yitwa Chop Money, kandi agashimangira ko afite inyota yo gukora cyane agashimisha abakunzi be, ibintu bituma yumva no kuryama kuri we bitakiri ngombw nk’uko abihamya.