Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo akaba azwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, yatanze inama y’umunsi yo kwibutsa abantu ko bagomba gukora cyane kugira ngo bakabye inzozi zabo.
Shaddyboo ufatwa nk’umwamikazi w’imbuga Nkoranyambaga mu Rwanda, inshuro nyinshi atambutsa ubutumwa kuri izi mbuga nkoranyambaga.
Bumwe mu butumwa atambutsa buba burimo ubutumwa bwagirira akamaro rubanda ariko hakaba n’ubundi bamwe bafata nk’ubudafite umumaro.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 06 Gicurasi 2021, Shaddyboo yifashishije Twitter ye, yagiriye inama abantu abibutsa gukora cyane.
Yagize ati “Mwese ndabareba mwese hano mufite inzozi, Icyo musabwa ni ugukora cyane kugira ngo mubigereho, kandi muzabigeraho kuko murakaze, kandi ndabashimira kuko munyubaka.”
Uyu mugore ufite abana babiri, akunze kuvugwaho cyane kubera uburyo akoresha imbuga nkoranyambaga ndetse bamwe bakamutwama gusa we avuga ko azi icyo agamije kandi ko ibyo akora bimubeshejeho.
Shaddyboo ubu wamamariza Kompanyi z’ubucuruzi zikomeye mu Rwanda, aherutse gusinya amasezerano ya miliyoni 54 Frw yo kwamamaza imwe muri kompanyi y’ubucuruzi kugira ngo ajye ayamamariza.
UKWEZI.RW