AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Imyaka 15 ahinga adasarura ! Ibyihariye ku buzima bw’Umuraperi Pilato wihebeye injyana

Imyaka 15 ahinga adasarura ! Ibyihariye ku buzima bw’Umuraperi Pilato wihebeye injyana
3-07-2020 saa 16:38' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1143 | Ibitekerezo

Bishobora kukugora kubyumva cyangwa kubyemera ariko nibyo ! Ni gake cyane uzabona umuntu ashobora guhinga umurima umwaka umwe ugashira ibiri, ibinyacumi by’imyaka bigashira ariko ngo ushaka inka aryama nkazo niyo mpamvu ukwiye kwemera ko bishoboka.

Abakurikiranira hafi umuziki wa hano mu Rwanda by’umwihariko injyana ya Hip Hop bakunze kugaragaza ko abayikora badakunze kubona umusaruro uhwanye n’imbaraga cyangwa ubushobozi baba bashoyemo.

Ibi bitandukanye cyane n’ibyo tubona mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho usanga abaraperi ari abaherwe, aribo bagenda mu modoka zihenze ndetse n’urugero rwa hafi ni uko nka Jay Z, Kenya West ari abaraperi bari mu baherwe Isi ifite.

Irankunda René [Pilato], ni umwe mu basore bihebeye iyi njyana hano mu Rwanda kandi uvuga ko agomba gutanga ibishoboka byose ngo izina rye rizajye mu mateka y’abitangiye iyi njyana kandi ngo azabigeraho ku kiguzi icyo aricyo cyose.

Uyu musore yavukiye mu Bitaro bya Kigali CHUK ku wa 13 Nyakanga 1990 [Ni ukuvuga ko afite imyaka 30 y’amavuko], avuga ko yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba by’umwihariko injyana ya Hip Hop akiri muto.

Pilato yakuriye I Rwamagana mu muryango w’iwabo cyane ko ababyeyi be bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagasiga akiri umwana ukiri muto.

Iyo muganira akubwira ko nawe ubwe atibuka umubare w’ibigo by’amashuri yizeho, gusa avuga ko muri ibyo byose azi ko yize I Gitwe [aha hize amazina akomeye muri muzika harimo Safi Madiba na Danny Nanone], ndetse na Aspej Rwamagana.

Reba hano ikiganiro twagiranye na Pilato

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko kwiga ku bigo by’amashuri bitandukanye hari isomo byamwigishije mu buzima ndetse anashimira umuryango we wagiye umufasha ukamushyigikira mubyo yanyuragamo byose.

Inkomoko y’izina Pilato…

Uburyo abisobanura bishobora kuba ariko ubizi kandi ubyemera cyangwa ukaba utanabizi ariko uyu musore avuga ko izina Pilato ariryo rizwi rivugwa muri Bibiliya.

Ku bemera iki gitabo bazi ko Umwami Pilato ariwe watanze Yezu/Yesu ngo bamubambe kumusaraba ari naho yacunguriye abamwizera, akitangira ibyaha byabo.

Pilato wo mu Rwanda yavuze ko burya ukurikiranye neza usanga uvugwa muri Bibiliya atari umuntu mubi ariko ngo abantu benshi niwe bageretseho icyo cyasha cyo kuba yaratanze Yezu bakamumanika.

Yakomeje agira ati “Pilato yaciriye urubanza Yezu ariko muby’ukuri ni umuntu abantu bafata nabi ariko ntabwo ariwe watumye Yezu bamubamba. Yanabanje no kubatangariza ko umugabo ari umwere.”

“Nanjye nabihuje n’ubuzima busanzwe nsanga hari abantu batazira ibintu bibi kandi aribo bere. Nahisemo iryo zina rero kuko urabizi iyo ushaka ko abantu bagutega amatwi iyo utabasetsa uza ubahabya. Nanjye nahisemo kuza nk’umurakare.”

Imyaka 15 muri Game….

Uyu musore ugaragara nk’urakaye cyane [Ibintu avuga ko bifitanye isano n’ubuzima yanyuzemo], yavuze ko yatangiye umuziki ubwo yari akiri umunyeshuri mu yisumbuye, aha yigaga ahitwa ASPEJE Rwamagana.

Reba hano ikiganiro twagiranye na Pilato

Mu 2005, nibwo yihurije hamwe n’abasore babiri umwe witwa Yuda n’undi witwa Herode maze bakora itsinda bahaye izina rya Absent Killers.

Pilato avuga ko kuva icyo gihe bakomeje gukora injyana ya Hip Hop ariko uko iminsi igenda ishira bakagenda babura umwanya n’ubushobozi biza no kugera igihe uwitwa Herode ava mu Rwanda.

Uyu muhanzi yavuze ko kutabona umusaruro mubyo bakora ari kimwe mu byakomeje kugenda bibaca intege ariko igihe kigeze ngo bakora cyane kandi babone inyungu mubyo bakora.

Yakomeje agira ati “Uyu niwo mwanya mwiza wo gushyira imbaraga hamwe tugakora kandi umuntu wese ubona ko ibikorwa byacu bitajenjetse yaza akadufasha natwe tukagira urwego tugeraho.”

Pilato kuri ubu avuga ko we n’istinda rye rya Absent Killers bari gukora kuri Mixtape yabo izagaragaraho abahanzi batandukanye by’umwihariko abo mu gikundi cya Quit Money kibarizwamo P Fla.

Iyi Mixtep izaba iriho indirimbo umunani zirimo iyitwa ‘Plan B ya Pilato afatanyije na Yuda, Ntituzagukumbura ya Pilato ari kumwe na P Fla ndetse n’izindi ndirimbo zitandukanye zizasohokana n’amashusho yazo.

Reba hano ikiganiro twagiranye na Pilato


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA