Umukinnyi wa filimi, Mukayizeri Djaria wamamaye nka Kecapu yavuze ko kuba umukobwa yabyara agatenguhwa n’uwo babyaranye bitavuze ko ubuzima burangiye ahubwo bikwiye kumuha imbaraga zo gukora cyane aharanira ahazaza heza he n’umwana we.
Mukayizeri yamamaye muri filimi nyinshi by’umwihariko iyitwa ‘Bamenya’ akinamo yitwa Kecapu ari nayo yatumbagije izina rye yigarurira imitima y’abakunzi ba sinema nyarwanda.
Uyu mubyeyi ufite umwana umwe uzuzuza imyaka itatu muri Nyakanga 2020, avuga ko uwo babyaranye batakivugana ndetse nta na gahunda yo kuzabana nk’umugore n’umugabo bafite.
Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yavuze ko hari abakobwa babyara ugasanga babaye nk’aho ubuzima burangiye kandi muby’ukuri byagakwiye kubabera isomo ribafasha kureba ahazaza no kuhagira heza.
Yagize ati “Icya mbere niba ubyaye ntabwo uba uciye inka amabere, mu mutwe wawe kuko ari wowe nyirabyo uba ugomba gutekereza uti uyu mwana mbyaye ninjye ategerejeho kubaho kandi wenda niyo makiriro yawe.”
“Nubyara ukumva ko kuba utabanye n’uwaguteye inda, ubuzima burarangiye nyine buzahita burangira ariko niba ubyaye haranira ko utagomba no gusa nabi, hora uri wawundi n’umuntu ukubonye abone ko utigeze uhinduka.”
“Kandi umugabo ntabwo ari umushinga niba mutabanye wikumva ko ubuzima burangiye, nagufasha ibyo ni byiza atagufashije kandi nabwo kora cyane wifashe.”
Reba ikiganiro cyose Mukayigera yagiranye na UKWEZI
Avuga ko iyo wishyizemo ko ari wowe ufite inshingano zo kwita ku mwana wawe nawe ubwawe bituma udasubira inyuma ngo n’abantu babibone.
Mukayigera avuga ko hari abantu benshi bikunze kubaho ko babyara bakiheba ndetse n’abari bafite icyo bakoraga bakiri abakobwa ugasanga babivuyemo kubera kwiheba.
Yakomeje agira ati “Iyo ufite ibitekerezo bikennye ibintu byose bisubira hasi no kuba wajya gucuruza inyanya ku gataro ntabwo ubishobora, uhita wumva ko nunajya kuzicuruza ntawe uzakugurira. Mbese ikintu ushyize mu mutwe wawe nicyo kikubaho.”
Uyu mubyeyi uri mu bamaze kubaka izina mu ruganda rwa sinema avuga ko nyuma yo kubyara yabaye ashyize ku ruhande ibijyanye n’akazi ke ko gukina filimi nyuma hashize umwaka aza gusubukura akazi ahita anatangirira kuri ‘Bamenya’.
Reba ikiganiro cyose Mukayigera yagiranye na UKWEZI
Amafoto&Video : Kubananeza Willy Evode