Umuraperi wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika uzwiho kuba inshuti ya Perezida Donald Trump mu mpera z’ icyumweru gishize yagaragaye mu ibara rya sliver abantu bacika ururudogoro bibaza ibyamuteye.
Mu mafoto yabaye kimenyabose ku mbuga nkoranyambaga uyu muraperi akaba n’ umugabo wa Kim Kardashian yari sizize ibara rya Sliver mu maso yambaye imyenda, inkweto n’ amasogizi bya sliver.
Kanye West yageze aho akura abantu mu rujijo avuga ko impamvu yambaye kuriya ari ukubera ikinamico yakinnyemo ku Cyumweru witwa Mary. Ni mu gihe mu kwezi gushize kwa 11 nabwo hari undi mukino yakinnye witwa Nebuchadnezzar.
Ku rubuga rwa twitter abantu batandukanye bari bagaragaje ko batasobanukiwe ubutumwa Kanye West yashatse gutanga ndetse ko batazi impamvu yihinduye sliver umubiri wose.