Havugimana Blaise, ni umusore wiga ubuforomo muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya Huye. Uyu muforomo wihebeye umuziki azwi ku kazina k’ubuhanzi ka Bowen Kekule.
Umuziki akora uretse kuba ari impano, ni n’umuti wamwomoye ibikomere yakuranye byo gukura atazi ababyeyi be.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Umwimerere Live Music, umuyoboro wo ku rubuga rwa Youtube (Channel) ucishwaho ibikorwa by’umuziki w’umwimerere mu rwego rwo guteza imbere no kumurikira abanyarwanda impano zitandukanye.
Havugimana yavuze ko guhuza umuziki n’amasomo bitamugora kuko n’ubwo akunda umuziki ariko anakunda ibyo yiga. Yakomeje avuga ko ubusanzwe umuziki ari umwanya wo kuruhuka bityo acuranga aruhuka mu mutwe cyane ko akunda gucuranga muri week end, ntibimubuze kwiga.
Blaise yakuze atazi ababyeyi, bikaba byaramuteraga kubaho yigunze ariko aho yatangiriye kwiyumva mu muziki yatangiye kubona ibyishimo. Yakomeje agira ati,"Nabuze ababyeyi bose mfite umwaka umwe, ibyo byatumaga mbaho nigunze, nta muntu nagiraga wambaga iruhande, icyo gihe nabaga muri Congo nta we unyitayeho, naryaga aho mbonye"
"Nyuma haje kuza marume amvana muri Congo, arandera ariko ngahorana agahinda ko kuba ntazi ababyeyi banjye, nibwo natangiye kujya ndirimba. Iyo nabaga ndi kuririmba rero numvaga ibyishimo, nibwo numvise ko umuziki uzampa ibyishimo niko gutangira kujya ndirimba. N’ubwo niga igiforomo uyu munsi sinakwibagirwa ko umuziki ari wo wampaye amahoro mfite uyu munsi. Kuririmba nibyo byampaye amahirwe yo guhura n’umuntu anyishyurira amashuri’.
Uyu musore akunda indirimbo za kera ninazo akunda gusubiramo iyo acuranga. N’ubwo aririmba indirimbo z’abandi bahanzi afite indirimbo ze bwite nk’iyitwa AKAGEMWE yahimbye ahereye ku mikurire ye. Blaise afite inzozi zo kuzaba umuvuzi mwiza kandi akanatera imbere mu muziki we.
REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE UREBE N’IMPANO YE MURI VIDEO HANO :