AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ikirego cya ba Jay Polly cyagejejwe mu rukiko bidatinze baragezwa imbere y’Abacamanza

Ikirego cya ba Jay Polly cyagejejwe mu rukiko bidatinze baragezwa imbere y’Abacamanza
7-05-2021 saa 15:43' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1698 | Ibitekerezo

Umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly na bamwe muri bagenzi be baherutse gutabwa muri yombi, ikirego cyabo cyamaze kuregerwa urukiko bikaba biteganyijwe ko bazagezwa imbere yarwo kugira ngo baburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Ifungwa rya Jay Polly ryamenyekanye mu gitondo cyo ku itariki ya 25 Mata 2021 ubwo we na bagenzi be 11 berekanwaga na Polisi y’u Rwanda yavugaga ko bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Gusa icyo gihe Polisi y’u Rwanda yanatangaje ko aho bariya bantu bafatiwe bari mu birori, hanasanzwe ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Nyuma y’uko bariya bantu bafashwe bajyanywe gukorerwa isuzuma mu kigo cy’Igihugu gikora ibizamini bya gihanga cya Rwanda Forensic Laboratory byerekanye ko abantu bane muri bariya 12 bafite ikiyobyabwenge cy’urumugi mu maraso yabo ku kigero kiri hejuru.

RIB yakoze iperereza yaje gushyikiriza Ubushinjacyaha bamwe muri bariya bantu kugira ngo baregerwe urukiko.

Amakuru avuga ko Jay Polly aregwa hamwe n’abantu bane ari bo Shemusa Mutabonwa, Iyamuremye Jean Clement na Hatunga Fidele Benedicto wo mu gihugu cya Tanzania.

Aba bose bakurikiranyweho gukoresha ikiyobyabwenge kiri mu bwoko bw’urumogi, usibye Iyamuremye Jean Clement unakurikiranyweho icyaha cyo kubika ibiyobyabwenge cy’urumogi.

Hari kandi umuganga Maniriho Rodrigue ukekwaho guhimba inyandiko itari iy’ukuri igaragaza ko umwe mu bafashwe yipimishije COVID-19. Uyu akaba akurikiranyweho icyaha guhimba inyandiko n’icyo kwakira indonke.

Biteganyijwe ko mu gihe cya vuba aba bantu bazagezwa imbere y’urukiko baburana ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ngo kuko Ubushinjacyaha bwasanze hari impamvu zikomeye zituma bubakekaho ko bakoze ibyaha bakurikiranyweho.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA