AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ikindi cyamamare nyarwanda cyatawe muri yombi gikurikiranyweho kunywa urumogi

Ikindi cyamamare nyarwanda cyatawe muri yombi gikurikiranyweho kunywa urumogi
22-10-2021 saa 12:38' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3333 | Ibitekerezo

Umuhanzi nyarwanda uzwi nka M1 ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwamutaye muri yombi, rumukurikiranyeho kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi no kugitunga.

Uyu muhanzi Nzamwita Olivier Joseph uzwi nka M1, yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukwakira afatiwe mu Kagari ka Niboye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.

Amakuru avuga ko uyu muhanzi yafatanywe n’undi witwa Uwimana Claude bari kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Aba bombi nyuma yo gufatwa ubu bafungiye kuri station ya RIB ya Kicukiro kugira ngo uru rwego rukore iperereza ubundi rushyikirize Dosiye Ubushinjacyaha.

M1 afashwe mu gihe mu minsi yashize humvikanye ifungwa rya bamwe mu bahanzi n’abakinnyi ba ruhago bari bakurikiranyweho gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Muri bo hari nk’Umunyezamu Kwizera Olivier wanahamijwe iki cyaha agakatirwa igifungo cy’umwaka usubitse agahita arekurwa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry wemeje amakuru yo guta muri yombi M1, yaboneyeho kugenera ubutumwa urubyiruko.

Yagize ati “Ku buryo bw’umwihariko turasaba abahanzi kuba icyitegererezo hari urubyiruko rufata abahanzi nka role model, turabasaba kugendera kure ibiyobyabwenge. Tuributsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA