AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ikiganiro na Prince ufite inzozi zo kuba umunyarwenya ku rwego rw’Isi

Ikiganiro na Prince ufite inzozi zo kuba umunyarwenya ku rwego rw’Isi
23-05-2020 saa 17:18' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 610 | Ibitekerezo

Umunyarwenya Prince uri mu bahagaze neza kandi batanga icyizere mu ruganda yahishuye ko yinjiye mu gusetsa nk’umwuga ubwo yari arangije amashuri yisumbuye atazi aho bigana ariko kuri ubu afite inzozi zo kuba umunyarwenya uri ku rwego mpuzamahanga

Nshizirungu Prince w’imyaka 23, ni umwe mu bagize itsinda rya comedy Knights [yinjiyemo mu 2018], rihuriyemo abanyarwenya batandukanye hano mu gihugu.

Uyu musore avuga ko mu 2016, ubwo yari arangije kwiga amashuri yisumbuye mu bijyanye na Mudasobwa aribwo yinjiye mu rwenya ariko mu mwaka ukurikiyeho wa 2017, nibwo yabitangiye nk’umwuga ndetse atangira no gukoreramo amafaranga.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yavuze ko yinjiye mu gukora urwenya nk’umwuga, ubwo yari amaze kubona ko ashobora kubikora bikamubyarira inyungu.

Yagize ati “Nibuka mbitangira bwa mbere mu 2016, nibwo nagiye imbere y’abantu benshi mu cyari ‘Comedy Factory’ nari mu banyarwenya bane bakizamuka bajyaga ku rubyiniro icyo gihe ariko bitewe n’uko njye ntabwo nari nsekeje nagaragayemo nk’inshuro ebyiri gusa.”

“Ariko kubera ko nabikundaga naragendaga nkarara amajoro niga nkora ubushakashatsi ndetse biza kugera nyuma nko mu 2017, nza kugirirwa icyizere

Uyu munyarwenya uri mu bahagaze neza muri iki gihe yavuze ko kuri we inzozi afite ari ugukora uyu mwuga ku rwego mpuzamahanga kandi yumva ko mu myaka 10 azaba abigezeho.

Ati “Intego yanjye nayihaye mu myaka 10, aho numva nzaba ndi ku rwego rwo kujya muri Amerika ngakorayo igitaramo gikomeye, nkaza mu Rwanda nkahakora igitaramo gikomeye mbese ndi ku rwego mpuzamahanga.”

Ibi kuri we abona ko yatangiye gukabya inzozi cyane ko nko mu yitabiriye itangizwa ry’ibitaramo biba buri cyumweru by’umunyarwenya Chipukeezy na Eric Omondi bafatwa nk’abayobozi uruganda rwo gusetsa muri Kenya.

Prince avuga ko kuri we nk’umuntu ufite urwego amaze kugeraho asanga kudacika intege ariryo banga kuko yibuka ko hari igihe yabayeho asaba abantu ngo ajye ku rubyiniro kugira ngo yigaragaze ariko kuri ubu asigaye anatumirwa mu mahanga.

Reba hano ikiganiro na Prince

Video : Kwizera Remmy Moses


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA