AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ikibatsi cy’urukundo hagati ya Shaddyboo n’umusore wo muri Kenya

Ikibatsi cy’urukundo hagati  ya Shaddyboo  n’umusore wo muri Kenya
8-03-2022 saa 08:31' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3577 | Ibitekerezo

Mbabazi Shadia benshi bazi nka Shaddyboo, yemeje ko ari mu rukundo n’umusore bagaragaye mu mashusho bishimanye bari kubyina ingwatiramubiri bakanyuzamo bakanasomana umunwa ku wundi.

Amashusho yagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki indwi Werurwe 2022, agaragaza Shaddyboo ari kumwe n’umusore ufite inweri ndende [ibizwi nka Dread rocks] bishimanye bidasanzwe.

Aya mashusho agaragaza aba bombi bari mu kabyiniro, bari kumva umuziki bananyeganye ubundi bakanyuzamo bagasomana.

Shaddyboo usanzwe ari umubyeyi w’abana babiri, yemeje iby’urukundo arimo n’uyu musore usanzwe ari Umunyarwanda uba muri Kenya.

Uyu mugore ufatwa nk’Umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga kandi amaze iminsi adahwema guca amarenga ko afite uwo yihebeye bitewe n’amagambo y’ikiryohera amaze iminsi ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze.

Amaze iminsi kandi yurira rutemikirere yerecyeza muri Kenya aho bivugwa ko aba agiye kureba uyu munzi we mushya.

Uyu mugore kandi uzwiho gususurutsa abakoresha imbuga nkoranyambaga kubera ibyo akunze gushyiraho yaba amashusho ndetse n’ubutumwa bukunze gutangwaho ibiterekezo n’abatari bacye, aherutse kuzuza miliyoni 1 y’abamukurikira [Followers] kuri Instagram.

Uru rubuga rwa Instagram yabanje kwamamaraho nyuma akaza no kugana kuri Twitter aho na ho ubu afite abamukurikira bagera mu bihumbi 93 mu gihe we kuri uru rubuga akurikira umuntu umwe gusa ari we Perezida Paul Kagame.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA