AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ikariso imwe nyigura Miliyoni 1Frw-Zari yishongoye ku bamuserereje ko agira ikariso imwe

Ikariso imwe nyigura Miliyoni 1Frw-Zari yishongoye ku bamuserereje ko agira ikariso imwe
6-12-2021 saa 14:00' | By Editor | Yasomwe n'abantu 7393 | Ibitekerezo

Zari ukunze kwiyita The Boss Lady wamamaye kubera kubyarana n’umuhanzi Diamond wo muri Tanzania, yishongoye ku bamserereje ko agira ikariso imwe, avuga ko agira amakariso menshi kandi yose ahenze kuko imwe ayigura amadolari 980 [hafi 1 000 000 Frw].

Uyu mugore ukunze kwiyita Boss Lady, yatangaje ibi nyuma y’uko abaye itaramira ku mbuga nkoranyambaga n’abamunengaga kuba akunze kugaragara yambaye ikariso y’umukara, bavuga ko ashobora kuba agira imwe.

Iyi kariso y’umukara ya Zari yagaragaye ubwo yariho abyina mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 41 bikaza kugera aho ikanzu itaraka ubundi akenda k’imbere kakagararagara.

Bamwe bahise bamunnyega ko iteka akunze kugaragara yambaye ikariso y’umukara, bibaza niba ari yo agira gusa mu gihe bizwi ko uyu mugore atunze amafaranga atagira ingano.

Mu kiganiro yagiranye na Ayo TV yo muri Tanzania, bagarutse kuri ibi byo kuba hari abavuze ko agira ikariso, avuga ko atagira ikariso imwe ahubwo ko agira nyinshi.

Yahise ahishura ko iyo yari yambaye kiriya gihe yayiguze miliyoni 3,5 y’amashilingi ya Uganda cyangwa 980 USD hafi miliyoni 1 Frw.

Mu mvugo yumvikanamo ubwishongore, Zari yagize ati “Ndi umugore w’umukire murabizi, ntabwo ndi gushyenga ariko murabizi ko ubuzima bw’umukire hari igihe na bwo buba buhenze.”

Kuri iriya kariso y’umukara, yagize ati “Mfite nyinshi z’umukara, bamwe bagira ngo ngira imwe ariko imwe nyigura 980 USD.”

Zari uzwiho kubaho mu buzima buhenze, ni umwe mu bagore bakunze kubigaragaza ku mbuga nkoranyambaga aho ashyiraho amafoto agaragaza yifotoreje mu nzu nziza ndetse n’imodoka z’akataraboneka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA