AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Igor Mabano yamurikiye album ya mbere kuri YouTube

Igor Mabano yamurikiye album ya mbere kuri YouTube
30-05-2020 saa 19:02' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1601 | Ibitekerezo

Umuhanzi Igor Mabano uri mu bahagaze neza mu gihe gito amaze mu muziki Nyarwanda, yamuritse alubumu ye ya mbere yifashishije ikoranabuhanga mu rwego rwo gukomeza kubahiriza ingamba zo kurwanya icyorezo cya COVID19 giterwa na Coronavirus.

Igitaramo cyo kumurika alubumu ya Igor Mabano yise ‘Urakunzwe’ cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi 2020, kunyuzwa mu buryo bwa ‘Live’ ku rubuga rwa YouTube.

Uyu muhanzi yafashijwe na Butera Knowless ndetse na Nel Ngabo basanzwe babana muri Kina Music bose bafashwa n’Itsinda rya Symphony Band.

Kwifashisha YouTube ni uburyo yatakereje nyuma y’uko igitaramo yari yateguye cyo kumurika album cyagombaga kuba ku wa 21 Werurwe 2020, cyahagaritswe kubera icyorezo cya COVID19.

Igor Mabano yavuze ko album ye ya mbere ‘Urakunzwe’ igizwe n’indirimbo 13 zirimo iyo yayitiriye, Iyo Utegereza, Habi cyane, Too late, Gake, n’izindi nyinshi zitarajya hanze ariko ziri kuri album izatangira gucuruzwa ku wa Mbere tariki 01 Kamena 2020.

Ibyo wamenya kuri Igor Mabano

Igor Mabano w’imyaka 25 yavukiye mu Burundi iwabo baza kwimukira mu Rwanda akiri muto, akurira mu Mujyi wa Kigali.

Ni imfura mu bana bane bavukana, ubu afite umubyeyi umwe [nyina] kuko se yitabye Imana.

Afite ubuhanga mu gukirigita ibicurangisho bitandukanye birimo Ingoma za kizungu, Guitar ndetse na Piano. Byose yabihuguriwe mu ishuri rya muzika ku Nyundo.

Ni imfura mu bize muri iri shuri ndetse ari mu bayoboye mu itsinda ry’umuziki ryahavukiye ryitwa ‘Sebeya band’. Ubu yigisha ibijyanye no kuvuza ingoma za kizungu nyuma yo gusoza mu 2016.

Ari mu barebererwa umunsi ku wundi na Ishimwe Clement, umwe mu bakomeye mu ruhando rwa muzika mu Rwanda washinze inzu itunganya indirimbo izwi nka Kina Music.

Uyu musore igihe cye kinini akimara muri Kina Music atunganya indirimbo.

Igor Mabano yamenyanye na Ishimwe Clement ubwo yari akiri ku ntebe y’ishuri, ubwo byabaga ngombwa ko ajya gushaka aho yimenyereza umwuga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA