AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Igihe umubiri wa Yanga uzegerera mu Rwanda na gahunda yo kumushyingura

Igihe umubiri wa Yanga uzegerera mu Rwanda na gahunda yo kumushyingura
26-08-2022 saa 06:28' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1377 | Ibitekerezo

Umubiri wa Yanga witabye Imana aguye muri Afurika y’Epfo azize uburwayi uzagera mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2022.

Inkuru mbi y’uko Nkusi Thomas wamenyekanye mu gusobanura filime azikura mu rurimi rw’amahanga azishyira mu Kinyarwanda nka Yanga yitabye Imana, yamanyekanye mu gitondo cyo ku wa 17 Kanama 2022.

Uyu mugabo akaba yaraguye muri Afurika y’Epfo aho yari yashyiriye abana nyina kuko ari ho akorera, yaje kurwarirayo araremba aza kwitaba Imana azize uburwayi.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022 ari bwo abamurwaje ndetse n’abandi banyarwanda baba muri Afurika y’Epfo bazakora umuhango wo kumusezeraho, bikazabera mu Mujyi wa Johannesburg.

Umubiri we ukaba uzahita uzanwa mu Rwanda aho uzagera i Kigali mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2022 saa 7h ni mu gihe ku wa Mbere tariki ya 29 Kanama 2022 ari bwo hazaba umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma no kumushyingura.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA