AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ifoto ya Kwizera Olivier na Dj Sonia yatumye hakekwa urukundo hagati yabo

Ifoto ya Kwizera Olivier na Dj Sonia yatumye hakekwa urukundo hagati yabo
5-01-2022 saa 12:33' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2802 | Ibitekerezo

Kwizera Olivier usanzwe ari umunyezamu na Dj Sonia ukomeje kwamamara mu kuvangavanga umuziki, baciye amarenga ko bari mu rukundo kubera ifoto bashyize hanze bari kumwe.

Indirimbo Let me Know y’umuhanzi ufite ubwenegihugu bwo mu Bwongereza ukomoka muri Nigeria, Maleek Shoyebi ni yo Kwizera Olivier yakoresheje bituma benshi bemeza ko aba bombi bashobora kuba bari mu rukundo.

Ni indirimbo irimo amagambo y’urukundo aho uriya muhanzi aririmba avuga ati “Menyesha niba ndi inshuti isanzwe kuri wowe, urabize nanga ko hari umugabo cyangwa umusore ukuvugisha.”

Ibikubiye muri iyi ndirimbo ni byo byatumye benshi bemeza ko Kwizira Olivier na Dj Sonia baba bari mu munyenga w’urukundo.

Inkuru y’urukundo rwa Kwizera na Dj Sonia ibaye ari ukuri yaba ari umunyezamu wa kabiri ukundanye n’umukobwa w’umu-Star nyuma ya Kimenyi Yves na Miss Muyango banamaze kwibaruka imfura yabo.

Kwizera yakiniye Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino, ariko muri Nyakanga atangaza ko yasezeye gukina nubwo yisubiyeho nyuma y’iminsi 21 ubwo yahamagarwaga mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Kuva icyo gihe, Rayon Sports yavugaga ko uyu munyezamu akiyifitiye amasezerano, ariko we akavuga ko umwaka umwe bari barasinyanye warangiye.

Nyuma yaho, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwegereye Kwizera, impande zombi zumvikana ko yahabwa miliyoni 8 Frw ku mwaka umwe cyangwa miliyoni 13 Frw mu myaka ibiri, akongera kuyikinira.

Mu kwezi gushize ni bwo impande zombi zumvikanye, ariko Rayon Sports ntiyahise yishyura uyu mukinnyi, na we yanga kwitabira imyitozo.

Abafana bibumbiye muri Fan Club ya Rockets ni bo bishyuye uyu mukinnyi kugira ngo asinye amasezerano mashya muri Rayon Sports.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA