Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda. Hon Tito Rutaremara yagaragaye mu mafoto yahuje urugwirno n’umuhanzikazi Clarisse Karasira washyize hanze indirimbo yitiriye uyu musaza ufite ubunararibonye muri Politiki y’u Rwanda.
Iyi ndirimbo nshya ya Clarisse Karasira yiswe ‘Rutarema’ yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020, aho mu mashusho yayo hagaragaramo Hon Tito Rutaremara ari gucinya akadiho.
Iyi ndirimbo kandi yumvikanamo amazina y’abantu bamwe na bamwe babaye hafi cyane umuhanzikazi Clarisse mu gihe cy’imyaka ibiri amaze mu muziki. Aho amaze gukora indirimbo zigize Album ye ya mbere.
Muri iyi ndirimbo ye, ashima abarimo Louise Mushikiwabo Umunyamabanga Mukuru W’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, Nyirasafari Esperance Umusenateri mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Alain Mukuralinda wabaye umujyanama we, umuhanzikazi wagwije ibigwi Cecile Kayirebwa, umukirigitananga Daniel Ngarukiye, Nyiranyamibwa Suzanne wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Telefoni’ n’abandi benshi,
Uyu muhanzikazi asaba abantu gukomeza kwimika ubumana, ubumuntu n’urukundo rutagira umupaka.
Reba hano indirimbo ’Rutaremara’