AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ibyamamare birimo ba Miss batatu byitabiriye ibirori byo gusaba no gukwa Miss Bahati muri USA

Ibyamamare birimo ba Miss batatu byitabiriye ibirori byo gusaba no gukwa Miss Bahati muri USA
4-09-2021 saa 10:01' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3410 | Ibitekerezo

Mu birori byo gusaba no gukwa Miss Bahati Grace byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Nzeri 2021, byagaragayemo ibyamamare bitandukanye mu Rwanda birimo abakobwa batatu begukanye ikamba rya Miss Rwanda ndetse n’abakanyujijeho mu itangazamakuru.

Muri ibi birori, byari birimo Miss Aurore Kayibanda, Miss Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Elsa.

Harimo kandi abakanyujijeho mu itangazamakuru ryo mu Rwanda nka Ally Soudi, Murenzi Kamatari wamamaye nka MC Nzi kuri Contact FM.

Ibi birori kandi birakurikirwa n’umuhango wo gusezerana mu rusengero uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu na wo utegerejwemo ibindi byamamare bikomeye mu Rwanda nka Meddy ndetse na The Ben.

Miss Bahati Grace yasabwe n’umukunzi we Murekezi Pacifique bagiye kurushinga nyuma y’iminsi bagaragaza ko urukundo rabo rugeze aharyoshye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA