AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ibyabaye ku byamamare mu gusetsa bizwi muri Baby Police byahindura ubuzima bwawe

Ibyabaye ku byamamare mu gusetsa bizwi muri Baby Police byahindura ubuzima bwawe
17-12-2016 saa 08:29' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 14554 | Ibitekerezo

Ubuhamya bw’ibyabaye ku byamamare mu gusetsa no gukina Filime Osita Iheme na Chinedu Ikidieze bakomoka muri Nigeria, bukomeje gufasha benshi hirya no hino barimo n’ibyamamare. Nawe ukurikiye neza ibyababayeho, ushobora kubikuramo isomo ryahindura ubuzima bwawe.

Umuhanzi wo muri Uganda uzwi nka Eddy Kenzo, ari mu bafashijwe n’ubuhamya yabwiwe n’ibi byamamare, ndetse ari mu rugamba rwo gukora ibishoboka byose ngo abisangize abandi nabo bibafashe mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Aba bagabo bo muri Nigeria benshi babona nk’abana kubera indeshyo yabo, bazwi cyane muri Filime nka Baby Police, Sweet Money n’izindi, bakaba bamaze kuba ibyamamare mu gihugu cyabo cya Nigeria ndetse no ku isi yose kubera uburyo ari abahanga mu gusetsa no gukina filime, indeshyo yabo nayo ikaba ari kimwe mu byabafashije kwamamara byoroshye, bibafasha no kuba abaherwe.

Mu buhamya bwabo bagira bati :

"Nta muntu Imana irema yibeshye. Urugero ni twebwe Chinedu na Osita bamwe bita Aki na Paw Paw. Mu gihe twari abanyeshuri, guhera mu mashuri abanza kugeza mu mashuri makuru, abantu benshi baraturebaga bakatubona nk’ibiremwa bidafite agaciro kubera indeshyo yacu, twari bato kandi turi bagufi cyane. N’abo twarushaga ubwenge mu ishuri badufataga nk’aho ntacyo tuvuze.

Bamwe bakundaga kutubwira bati n’ubwo muza mu bafite amanota menshi mu ishuri, nta muntu uzabaha akazi mumeze nk’utubeba kuburyo ntawakwemera ko mukorera mu biro bye. Bibagiwe ko Imana idatekereza nk’abantu.

Reba uko tumeze ubu, dushobora kwinjira aho bamwe mu barebare kandi banini badashobora kwinjira, duusangira n’abami n’abamikazi, aho turi abantu benshi barishima, ubu duha akazi bamwe batajyaga babona ko hari icyiza cyaduturukaho.

Bamwe badusuzuguraga ubu nibo batwubaha, Imana ni nziza igihe cyose. Niba twarabashije kubigeraho na we wabigeraho, wikwiheba muvandimwe kuko Imana twese yaturemye idufiteho umugambi mwiza. Hari ikindi cy’umwihariko kuri wowe abandi badafite byanze bikunze.

Imana ishobora kuzahindura ibyari ibyago byawe ikabigira amahirwe atangaje, abagusuzugura uyu munsi igihe gishobora kuzagera bakakubaha, ibyo abandi batabashije kugeraho mu muryango wawe, wowe ushobora kuzabigeraho, izina ryawe rishobora kuzaba iry’umuntu benshi bakesha umunezero..."

Osita Iheme w’imyaka 34 y’amavuko, yavutse tariki 20 Gashyantare 1982, akaba yaravukiye muri Leta ya Imo muri Nigeria. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi mu bya mudasobwa, yakuye muri Lagos State University.

Mugenzi we Chinedu Ikedieze, afite imyaka 39 kuko yavutse tariki 12 Ukuboza 1977, we akaba yaravukiye muri Leta ya Abia muri Nigeria. Uyu we ni n’umugabo wubatse, akaba afite umugore witwa Nneoma bashakanye mu mwaka wa 2014.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA