Ikigo kigisha ibya muzika ‘David’s Temple Music’ gikorera mu mujyi wa Kigali ku Itorero ry’Inkuru nziza, cyazaniye ibigo birera abana b’incuke ndetse n’ababyeyi Piano ntoya zigenewe abana bari mu kigero cy’imyaka kuva kuri 2 kugera ku 8, zizabafasha kwiga gucuranga muzika mu gihe cy’isomo ry’umuziki cyangwa mu gihe cyo kuruhuka mu mutwe nyuma y’amasomo.
Umuyobozi w’iki kigo, Bwana Ntigurirwa Peter, yavuze ko igitekerezo cyo kuzanira abana bato Piano yakigize nyuma yo kubona ko abana biga mu ishuri rye bakunda cyane ibijyanye n’umuziki, bimutera gutekereza no ku batarabashije kuza kwiga mu ishuri rye kugira ngo nabo bazabone uko biga Piano.
Yagize ati “Tuzi neza ko abayobozi b’ibigo birera abana b’incuke kimwe n’ababyeyi batandukanye inshuro nyinshi basirisimba mu maduka yo mu mujyi wa Kigali bashakisha aho bavana Piano ntoya zigenewe abana ariko ntibazibone dore ko izihaboneka usanga zihenze cyane kuko ziba zaragenewe abantu bakuru. Ikigo cyacu, gifite umwihariko mu gucuruza ibikoresho bigenewe abana bato kuva ku myaka 2 kugeza kuri 18 kandi ibyo ni ibintu dufitemo uburambe”.
Ntigurirwa yakomeje avuga ko bacuruza n’ibindi bikoresho birimo Guitars, Ingoma, imyirongi n’ibindi bikoresho by’abana ndetse n’abantu bakuru, gusa byo kuri ubu bikaba bisaba gukora komande mbere y’icyumweru kimwe.
Ntirenganya yasoje asaba abayobozi b’ibigo birera abana b’incuke kwitabira kugura izo piano kuko igiciro cyazo kiri hasi cyane ugereranije n’uburyo zikozwemo.
Ubuyobozi bw’iki kigo kandi bwaboneyeho gutanga imirongo wa telefoni ku bazifuza kugura Piano cyangwa ibindi bikoresho bya muzika bazahamagaraho ariyo ; 0788771396 ndetse na 0788711574 bakabikugereza aho uherereye.
Dore bimwe mu bigize izi Piano
Microphone icomekwaho umwana ashobora kuririmbiraho mu gihe arimo gucuranga cyangwa se abandi bakaba bamuririmbira, Stereo FM ivugiraho imirongo y’amaradiyo, amajwi 16, rhytms 5, indirimbo zakorewemo 6, ingoma zakorewemo 8 ,aho wacomeka MP3 ukumviraho indirimbo ndetse n’aho wacomeka USB