AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

IGISUPUSUPU yahishuye ibanga ry’indirimbo Rwagitima, Alain Muku ati ’Byari bikabije’ - VIDEO

IGISUPUSUPU yahishuye ibanga ry’indirimbo Rwagitima, Alain Muku ati ’Byari bikabije’ - VIDEO
2-08-2019 saa 17:31' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8649 | Ibitekerezo

Umuhanzi Nsengiyumva umaze kwamamara ku izina ry’Igisupusupu, yasobanuye imvano y’indirimbo ye nshya yise Rwagitima, naho Alain Muku umugira inama akanamufasha mu bihangano bye ahishura ko amagambo yari muri iyi ndirimbo yari akabije kuburyo byasabye ko bicara bagashaka uko babihindura.

Mu kiganiro twagiranye na Nsengiyumva akimara gusohora iyi ndirimbo, yavuze ko aririmbamo umukecuru witwa Mwapiri wari ufite resitora i Rwagitima, uyu mukecuru akaba ngo yarareze Nsengiyumva kandi yaramukundaga cyane. Mu mashusho yayo uwo mukecuru anagaragaramo.

Nsengiyumva kandi mu byo twaganiriye yagarutse kuri Danny Vumbi wamuririmbye mu ndirimbo ye yise "Abana babi", aho yagize ati"Ibya Danny Vumbi biramureba, ntacyo bimbwiye niba yarabonye ko naba urugero"

REBA IKIGANIRO NA NSENGIYUMVA (IGISUPUSUPU) HANO :

Alain Muku nawe yahishuye uburyo iyi ndirimbo mbere yari yuzuyemo amagambo akabije, avuga uko bayahinduye n’ibindi birimo uburyo yatangajwe n’ukuntu Nsengiyumva afatwa iwabo mu Burasirazuba, haba i Kiramuruzi na Rwagitima. Yanavuze uburyo uyu muhanzi agiye gushyira hanze izindi ndirimbo zirimo izizamamara cyane kurusha iza mbere kandi ngo ubu izigera ku 10 zamaze gukorwa anagenda azumva mu modoka.

Alain Muku yavuze iby’igitaramo cya Nsengiyumva (IGISUPUSUPU) na Karasira Clarisse kizandika amateka adasanzwe mu Rwanda, asobanura iby’ubuzima bwa Nsengiyumva n’uko abuhuza n’umuziki akora n’ibindi.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO NA ALAIN MUKU HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA