AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

IFOTO : Umugabo wizihiye urugo…Djihad n’umufasha we baherutse kurushinga

IFOTO : Umugabo wizihiye urugo…Djihad n’umufasha we baherutse kurushinga
23-06-2021 saa 15:36' | By Editor | Yasomwe n'abantu 4049 | Ibitekerezo

Umukinnyi mpuzamahanga Bizimana Djihad uherutse kurushinga n’umugore we Dalda Simbi, yerekanye ifoto bari kumwe bigaragara ko bombi bashimye urugo nubwo bakiri mu kwa buki.

Ubukwe bwe na Dalda Simbi bwabaye tariki ya 15 Gicurasi 2021 nibwo aba bombi bakoze ubukwe bwabereye mu Bubiligi aho uyu mukinnyi akina.

Uretse ifoto imwe yafashwe na telefoni ndetse n’amashusho mato yafashwe n’abari bitabiriye ubu bukwe, bakabisakaza ku mbuga nkoranymbaga, ku giti cyabo ntabwo bigeze basohora amafoto yaranze ubukwe bwabo nk’ibindi byamamare ngo bayasangize ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Yifashishije Instagram Stories, Bizimana Djihad yasangize abamukurikira imwe muri aya mafoto agaragaza akanyamuneza ari kumwe n’umugore we, bikaba bigaragara ko bari bavuye gusezerana imbere y’amategeko.

Dalda Simbi ni umunyarwandakazi wageze mu Bubiligi akiri muto, akaba yarashakanye na Djihad Bizimana nyuma y’imyaka 3 bakundana.

Bakoze ubukwe ubwo Djihad yakiniraga Waasland Beveren ubu akaba akinira KMSK Deinze nayo yo mu Bubiligi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA