Ingingo y’abakobwa batarashinga ingo bakundana n’abagabo bakuze cyangwa abasaza ahanini biturutse ku irari ry’amafaranga no gukunda ibigezweho ni imwe mu zikunzwe kugibwaho impaka nyinshi cyane.
Ibikurura abakobwa bakiri bato ku bagabo bakuze, cyane abari hejuru y’imyaka 30, birimo imitungo cyangwa se imyitwarire yo kwita ku babakunda bitewe n’umutungo ndetse n’ubushobozi baba bafite.
Akenshi ariko usanga aba basaza batereta abakobwa bakiri bato, baba bafite ingo akenshi banasize zirimo ibibazo bitandukanye, ibintu abenshi bahuriza ku kuba ari umuco mubi utagakwiye kwimakazwa hano mu Rwanda n’ubwo ukwigisha ari uguhozaho.
Umukinyi akaba n’umwanditsi wa filime, Tuyishime Jean de Dieu [Jado], ni umwe mu bafashe iya mbere mu kwamagana iyi myitwarire ikomeje kuba ikibazo mu muryango nyarwanda abinyujije muri filime yise ‘Muzehe Petit’.
Reba ikiganiro twagiranye na Jado wanditse filime Muzehe Petit
Filime y’uruhererekane yiswe ‘Muzehe Petit’ ikinwe mu buryo burimo urwenya ariko muri rusange igaragaramo ishusho y’uburyo abasaza bakuze basigaye birirwa bashuka abakobwa batarashinga ingo.
Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Tuyishime yavuze ko ajya gutekereza kwandika iyi filime yagendeye ku kibazo gisanzwe kiri hanze aha cy’abakobwa batarashinga ingo bateretwa n’abagabo bubatse cyangwa abasaza.
Yagize ati “Intego nyamukuru yari ukwigisha no gususurutsa, urabona muri ibi bihe usanga abagabo bakuru aribo bari mu bana bato, barimo kwangiza abana bato kubera amafaranga babashukisha.”
Iyi filime inyura ku rubuga rwa YouTube [Rainbow Pictures Rwanda], ikaba izakomeza itambutsa ubutumwa bugamije guhindura abakirangwa n’iyo myitwarire igaragara nk’ikibazo gikomeye mu muryango nyarwanda.
Tuyishime usanzwe anatunganya amashusho niwe wanditse iyi filime avuga ko yakuye ku gitekerezo yahawe n’umukobwa w’inshuti ye amubwira ko iyi mico ikomeje kuganza kandi uretse we na bagenzi be babikora cyane.
Avuga ko nk’umunyarwanda usanzwe nawe abona ko ibyo bintu bibaho yahisemo gufata icyemezo cyo kubinyuza muri filime ngo atange umusanzu wo kwigisha kureka iyi mico mibi.
Yagize ati “Twe ni uruhare rwacu, ariko ni ikibazo kireba buri munyarwanda wese ariko n’inzego zibifite mu nshingano zirasabwa gushyiramo imbaraga.”
Iyi filime yitwa Muzehe Petit yatangiye gutambuka ku rubuga rwa YouTube rwa Rainbow Pictures Rwanda mu ntangiro za Nyakanga 2020, hamaze kujyaho ibice [Episode] esheshatu.
Reba ikiganiro twagiranye na Jado wanditse filime Muzehe Petit