AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Hari umuhanzi ushinja Jose Chameleone kujyana umukunzi we kwa Satani

Hari umuhanzi ushinja Jose Chameleone kujyana umukunzi we kwa Satani
26-12-2016 saa 18:54' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 8344 | Ibitekerezo

Umuririmbyi wo muri Kenya uzwi ku izina rya Bamboo, yatanze ubuhamya bw’uko umukunzi we witwa Erika wo muri Uganda yakoranye igihe kinini na Satani ariko ngo akaba yarajyanywe n’Umugande w’icyamamare muri muzika Jose Chamelione.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook , kuwa Gatanu w’Icyumweru gishize tariki ya 23 Ugushyingo, mu butumwa burebure umuhanzi Bamboo uvuga ko yakijijwe, yavuze ko umukunzi we Erika yari yabaye intumwa ya Satani mu gihe cy’imyaka igera kuri 7 yose.

Ubu buhamya bw’uyu musore ntibwakiriwe neza n’abanya Kenya bakoresha imbuga nkoranyambaga kuko bahise bamushinja ko ibyo yavuze atari ukuri ahubwo ko aribwo buryo yabonye bwo kwiyamamaza no gushaka kumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru nk’umuhanzi utaramenyekana cyane.

Uyu musore washinje Jose Chameleone gushora umukunzi we mu bikorwa byo gukorana na Satani, yanditse amagambo agira ati “Imana yantumye muri Uganda aho nahuriyeyo n’umukobwa mwiza usenga witwa Erika akaba ari we mukunzi wanjye ubu.Yanditse igitabo gikubiyemo ubuzima yanyuzemo, avugamo ko nyirakuru yari umupfumu, anavugamo ukuntu yisanze akorana na Satani.”

Mu nyandiko ndende yari yanditse yakomeje avuga ko Umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda yagize uruhare rukomeye mu gutoza ndetse no kujyana umukunzi we kwa Satani.Yanavuze ko Chameleone yajyanye umukunzi we Erika amucishije mu mugezi wa Nile aho bifashishije amagi 2 batereye mu mugezi maze hagahita haza igifi kinini cyane kikabamira kigahita kibajyana bakisanga ku muryango w’ubwami bwa Satani.

Uyu musore yakomeje agaragaza ko umukunzi we mu kugera kwa Satani yahise abwirwa ko azaba umucakara w’ikuzimu ubuzima bwe bwose, ariko Imana ikaba yaramugiriye neza ikamutabara amazeyo imyaka 7.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA