Uyu munsi nibwo haba umuhango wo gushyingura umuhanzi Yvan Buravan watabarutse kuwa 17 Kanama 2022 azize kanseri y’urwagashya.
Dushime Yvan Buravan wamaze iminsi avurirwa mu Buhinde,yasezeweho bwa nyuma aho abagize umuryango we n’inshuti bavuze byinshi ku buzima bwe n’iminsi ye ya nyuma.
Mukuru wa Buravan yavuze ko habura iminsi itatu ngo arangize urugendo rwe ku isi, iby’imishinga y’imiziki yarabiretse ahubwo avuga ko ashaka kugaruka mu Rwanda ngo yamamaze ubwami bw’Imana.
Ati “ Imana imfashe njye mu Rwanda kuvuga Yesu, kubera ko nta bundi bwishingizi dusigaranye uretse Imana yonyine, gusenga cyane nibyo byari bisigaye bimuha imbaraga.
Mukuru wa Buravan avuga ko nubwo atashye ari muzima ngo avuge Yesu ariko ubutumwa bwo yarabutanze kuko hari abantu bitekerejeho kubera urupfu rwe.
Mbere y’uko Yvan Buravan yitaba Imana yabanje gusaba ko mukuru we amwumvisha indirimbo yitwa Uko Ngusabira ya Elie Bahati, ubundi arataha.
Umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri wari uw’amarira n’agahinda bivanze n’ibyishimo by’imyaka 27 Buravan yakoresheje neza, akayikoramo ibikorwa bizahoraho.
Yvan Buravan yasezeweho nk’intwari ahanini bitewe n’ibihumbi by’abantu baje ahasanzwe habera ibitaramo bikomeye ari naho yamurikiye alubumu ye ya mbere,muri Camp Kigali.