Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2018, I Kigali nibwo hasojwe amajonjora y’abazahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2018, aho abakobwa 7 aribo batsindiye kuzahagararira Umujyi wa Kigali
Nyuma y’uko ku wa 13 Mutarama Intara y’Amajyaruguru ibonye abakobwa 6 bazayihagararira, ku wa 14 Uburengerazuba nabwo bukaza kubona abakobwa 6 babuhagararira. Izi ntara zakurikiwe n’iy’Amajyepfo yaje gutoranywamo abakobwa 10 bayiserukira nyuma gato ku wa 21 haboneka abakobwa 6 bazahagararira iyi Ntara.
Kuri uyu wa Gatandatu hamaze kuboneka abakobwa 7 bahagararira Umujyi wa Kigali ari nabo baje basoza iki cyiciro cy’amajonjora kirangiye abagera kuri 35 bagiye guhatanira iri kamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.
Abakobwa 16 nibo bahatanye mu mujyi wa Kigali
1 . Giramata Vestine afite imyaka 19
2 . Umuhoza Karen afite imyaka 19
3 . Uwase Teta Anita afite imyaka 18
4 . Teta Shalon afite imyaka 20
5 . Ineza Alida Rolander afite imyaka 19
6 . Uwase Mallion afite imyaka 21
7 . Irebe Natasha afite imyaka 18
8 . Uwonkunda Belinda afite imyaka 22
9. Muvunyi Umutoni afite imyaka 19
10. Umutoni Belise afite imyaka 22
11. Iwacu Grace afite imyaka 19
12. Mutuyimana Aliane afite imyaka 21
13. Kayirebwa Marie Paul afite imyaka 22
14. Ingabire Belinda afite imyaka 20
15. Umubyeyi Ruth afite imyaka 19
16. Ishimwe Joyce afite imyaka 18
Nyuma yo gutangaza abakobwa 16 bari bemerewe guhatana hagendewe ku bujuje ibisabwa ndetse biteganywa n’amategeko agenga irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, hakurikiyeho icyiciro cyo gutambuka imbere y’abagize akanama nkemurampaka aho aba bakobwa bose banyuraga imbere bagenda babazwa ibibazo bitandukanye byiganjemo ibijyanye n’umuco, ubumenyi rusange ndetse n’ibijyanye na gahunda za Leta.
Nyuma yo guteranya amanota aba bakobwa bose bagiye bagira abagize akanama nkemurampaka batangaje ko abakobwa barindwi aribo bahiga abandi ndetse banahita bemeza nk’abazahagararira Umujyi wa Kigali mu cyiciro gikurikiraho aribo .
Biteganyijwe ko aba bakobwa bazahagararira Intara zose n’Umujyi wa Kigali bazakurikizaho icyiciro kizarangira hatoranyijwemo abakobwa 15 bazajya muri Boot Camp.
Abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyaruguru ; Usanase Shamim ,Umutoniwase Paula ,Ishimwe Belly Stecy,Irebe Natacha ,Umuhoza Linda ,Ingabire Divine
Abazahagararira Intara y’Uburengerazuba ; Uwimbabazi Alliance,Iradukunda Liliane, Neema Nina, Isimbi Chanella, Uwase Fiona, Gacukuzi Belyse,
Abazahagararira Intara y’Amajyepfo ; Dushimimana Lydia, Irakoze Vanessa, Ishimwe Noriella, Ikirezi Mpore Marie Wivine, Nzakorerimana Gloria, Umunyana Shanitah, Umuhire Rebecca, Uwase Ndahiro Liliane, Mushombokazi Jordan, Umutoniwase Anastasie
Abazahagararira Intara y’Uburasirazuba ; Umutoni Charlotte, Munyana Shemsa, Uwineza Solange, Umwali Lindah, Umutoni Fidela, Bampire Diane
Abakobwa bazahagararira Umujyi wa Kigali ; TETA Shalon, KAYIREBWA Marie Paul, UWONKUNDA Belinda, UWASE Teta Anita, INGABIRE Belinda, UMUTONI Belise, UMUHOZA Karen