Umuraperi wamenyekanye nka Green P akaba umuvandimwe wa The Ben, aratangaza ko bidatinze azerecyereza muri Leta Zunze Ubumwe za America ahasanzwe haba uyu mwene nyina.
Uyu muhanzi witwa Rukundo Elie ubu ari i Dubai akaba aherutse kubona akazi gusa ntibizwi ibyo akora.
Atangaza ko aka kazi azagakora mu gihe runaka akava hariya i Dubai yerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za America aho umuvandimwe we Mugisha Benjamin cyangwa The Ben asanzwe aba.
Yagize ati “mfite gahunda nyinshi zirimo no kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Uyu muraperi yavuze ko atazi igihe nyirizina azaba yuriye rutemikirere yerecyeza mure Leta Zunze Ubumwe za America gusa ngo no mu mpera z’uyu mwaka wa 2021.
Uyu muraperi wakunze kuvugwaho ubuhanga mu buhanzi bwe gusa akagenda atsikizwa n’imyitwarire ye yatumye agenda afungwa bya hato na hato.
Avuga ko aho ari hariya i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu agiye kurushaho gukora umuziki kurusha uko yawukoraga ari mu Rwanda kuko hari abazamufasha mu gutunganya ibihangano bye.
UKWEZI.RW