AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gentil Misigaro n’umufasha we bataruzuza umwaka bibarutse imfura babyaye Ubuheta

Gentil Misigaro n’umufasha we bataruzuza umwaka bibarutse imfura babyaye Ubuheta
17-08-2021 saa 10:15' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1434 | Ibitekerezo

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gentil Misigaro n’umfasha we Mugiraneza Rhoda babyaye umwana wa kabiri nyuma y’amezi 11 bibarutse imfura yabo yavutse mu ntangiro za Nzeri 2020.

Inkuru yo kwibaruka k’uyu muryango yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Kanama 2021.

Mugiraneza Rhoda yibarukiye mu Bitaro bya Peace Arch Hospital biherereye mu Mujyi wa Vancouver muri Canada, mu gitondo cyo kuri uyu wa mBERE.

Gentil Misigaro utihereranye iriya nkuru y’ibyishimo, yashyize ubutumwa kuri Instagram ye ko we n’umufasha we bari mu gisagirane cy’ibyishimo.

Ubutumwa bwe bugira buti “Iyo ategetse biratungana. Twishimiye guha ikaze umwana wacu wa kabiri mu muryango.”

Ubu buheta bwa Gentil Misigaro n’umfasha we Mugiraneza Rhoda, ni umuhungu aho bahise banamwita izina Misigaro Asaph.

Misigaro Asaph aguye mu ntege imfura ya Gentil Misigaro yitwa Misigaro Abraham, wavutse tariki 04 Nzeri 2020.

Haburaga iminsi micye ngo buzuze umwaka babyaye imfura yabo, ni ukuvuga ko aba bavandimwe barushanwa amezi 11 gusa.

UBWO BIBARUKAGA IMFURA YABO

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA