Umuhanzi Gabiro Gilbert uzwi nka Gabiro Guitar uherutse gushyira hanze indirimbo zigezweho muri iki gihe nka Igikwe yaririmbanye na Confy ndetse na Criminal Love, yakoze impanuka ikomeye ariko Imana ikinga akaboko kuko yaba we n’abo bari kumwe bavamo ari bazima.
Ni impanuka ikomeye nk’uko abayibonye babivuga aho yabereye mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge mu muhanda umanuka Rwampara werecyeza i Gikondo.
Gabiro Guitar wari kumwe na Producer Niz Beat ndetse na Dj Theo wari uyitwaye, bose bavuyemo ari bataraga ariko imodoka barimo yangiritse bikabije ndetse n’igipangu bangotse kirangirika.
DJ Theo wari utwaye iriya modoka, ngo y yakatiye indi modoka, yari yuzuye umuhanda, ashiduka yataye umuhanda agonga igipangu cy’abandi.
Nta bikomere bikabije bagize uretse Niz Beat wagize ikibazo cyo mu gatuza.
UKWEZI.RW