Umuhanzi Uwimana Francis uzwi nka Fireman, yashenguwe n’urupfu rw’umubyeyi wamureze yitaga Mama we dore ko yapfushije Nyina ubwo yariho amubyara.
Abinyujije kuri WhatsApp Status, Fireman yagaragaje agahinda atewe no kubura uyu mubyeyi aho ahamya ko iyo bitaza kuba we atari kuba ari uwo ari we uyu munsi.
Yagize ati "iyo bitaba wowe ntabwo nari kuba ndi Francis uyu, n’ubwo ntaraba uwo wifuje ko mba ariko ntarirarenga. ruhukira mu mahoro mama."
Yitabye Imana ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki ya 18 Ukwakira, bikaba biteganyijwe ko azasezerwaho bwa nyuma ku munsi w’ejo ari nabwo azashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.
Uyu mubyeyi ni we wareze Fireman kuva akiri muto kuko umubyeyi we yapfuye ubwo yariho amubyara.
Urubuga Wikirwanda.org rwandika amateka y’abahanzi, ruvuga ko Firemana yapfushije Mama we ari kumubyara, uyu Fireman yahise ajya kurerwa n’abo mu muryango wo kwa nyina kuko we yivugira ko atazi se ajya kurererwa ku Gisenyi.
UKWEZI.RW