AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Fally Ipupa agiye guhurira kurubyiniro rumwe na Buravan I Goma

Fally Ipupa agiye guhurira kurubyiniro rumwe na Buravan I Goma
23-01-2019 saa 13:33' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 781 | Ibitekerezo

Umuhanzi w’umunyarwanda Yvan Buravan agiye guhurira kurubyiniro rumwe na Fally Ipupa I Goma mu iserukiramuco rya Amani Festival.

Buravan azataramira abatuye umujyi wa Goma kuva tariki 15 kugeza 17 Gashyantare 2019 ,azahurira ku rubyiniro rumwe n’abahanzi bakomeye muri Africa nka Fally Ipupa ,Lady Jaydee na Gael Faye .

Buravan aganira n’ikinyamakuru Ukwezi.com yavuze ko yiteguye neza gususurutsa abatuye umujyi wa Goma ndetse azanabacurangira umuziki wa Live ati “Nzaririmba umunsi uzatangiza iserukiramuco kuwa Gatanu tariki 15 Gashyantare 2019 nzajyana na Band yange nsanzwe nkorana nayo ndetse ninayo tuzakorana tour izenguruka Africa ndetse ni nayo twakoranye Love Lab urumva nibisanzwe twiteguye neza"

Buravan yaraherutse gutsindira igihembo gitangwa na Radio y’Abafaransa RIF

Tariki 8 Ugushyingo 2018 nibwo Buravan yatsindiye igihembo gitangwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI cyitwa Prix Decouvertes RFI cya 2018 ,kurubuga rwa Amani Festival bagaragaza indirimbo ya Buravan Malayika nkimwe muzimuranga .

Amani Festival igiye kuba ku nshuro ya 8 kuko yatangiye muri 2012 izabera I Goma ahazwi nka Mwanga College Knowless nawe nundi muhanzi w’umunyarwanda uzafatanya na na Buravan kwinjira muri iri Serukiramuco usabwa kwishyura idorari rimwe rya Amerika .

Fally Ipupa azafatanya n’abahanzi babanyarwanda gususurutsa abatuye umujyi wa Goma .

Iyi Festival ya Amani yitabirwa n’abntu benshi cyane I Goma .


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA