AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Dr Aristote wo muri Chœur International yashyize hanze indirimbo ‘Ndangamiye Yezu’

Dr Aristote wo muri Chœur International yashyize hanze indirimbo ‘Ndangamiye Yezu’
28-05-2020 saa 20:31' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1211 | Ibitekerezo

Umuririmbyi wo muri Korali Chœur International de Kigali, Dr Aristote Hakizimana yashyize hanze amashusho y’indirimbo yaririmbye Yitwa ‘Ndangamiye Yezu’, yibutsa abakristu kwiyambaza impuhwe za Yezu.

Indirimbo ‘Ndangamiye Yezu’ yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 28 Gicurasi 2020, ubusanzwe yahimbwe na Nayituriki Lambert usanzwe ari umwanditsi akaba n’umuririmbyi.

Dr Aristote asanzwe ari umuganga uzwi cyane mu makorali Gatolika mu Rwanda akaba by’umwihariko kuri ubu abarizwa muri Korali Chœur International de Kigali aho yaririmbye indirimbo nyinshi zirimo O sole mio ya Eduardo de Capua, Vaga luna ya Vincenzo Bellini, Marina ya Rocco Granada, Cielito Lindo ya Quirino Mendoza n’izindi.

Muri iyi ndirimbo ‘Ndangamiye Yezu’ hari aho aririmba ngo “Yezu ndagusabye ngo uyu mubiri wawe mpawe none ntumbere impamvu y’urubanza n’ubucibwe ahubwo umbere nk’umuti nkeneye guhabwa.”

Iyindirimbo yatunganyirijwe muri Universal Record haba muburyo bw’amajwi aho amajwi [Audio], yakozwe na Emmy Pro mu gihe amashusho yayo Aime Pride.

Uyu muhanzi uretse kuba abarizwa muri Chœur International de Kigali yanabaye umuririmbyi ukomeye wa Korali Illuminatio yo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye aho yize.

Dr Hakizimana Aristote yavukiye muri Paroisse ya Kivumu/ Nyundo, mu 1989 atangira umuziki mu 2005, kuri we intumbero ni ugukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni umuhanga mu kuririmba dore ko ari ibyo yize mu Isemineri nto ya St Pie X Nyundo.

Reba hano amashusho y’indirimbo ’Ndangamiye Yezu


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA