Umuhanzi umaze kwamamara muri Africa ndetse no hanze yayo Diamond Platnumz w’Umunyatanzania, ari mu maboko ya Polisi, nyuma y’uko ashyize amafoto n’amashusho yifashe ari mu buriri aryamanye n’abakobwa babiri barimo n’uwitwa Mobeto baherutse kubyarana umwana.
Ku munsi w’ejo ku wa Mbere tariki 16 Mata 2018, nibwo Diamond Platnumz yakwirakwije amashusho amugaragaza we n’abakobwa babiri ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, bari mu buriri bigaragara ko bari mu munyenga w’abakundana.
Nyuma yo gushyira hanze ayo mashusho ataravuzweho rumwe, Minisitiri w’itangazamakuru, umuco, ubugeni na Siporo wa Tanzania, Dr Harrison Mwakyembe yahise atangaza ko Leta yamaganiye kure imyitwarire y’uyu muhanzi, ngo kuko ibyo yakoze ari urukozasoni mu maso y’abanyagihugu, kandi ko bitakihanganirwa cyane ko ari umuntu ugomba gufatirwaho urugero n’abatari bake.
Ubwo Minisitiri Dr Harrison Mwakyembe yamaraga gutangaza ibi, Diamond Platnumz yahise atabwa muri yombi na Polisi, kugeza ubu akaba atararekurwa aho ari guhatwa ibibazo kuri iyi myitwarire idahwitse yagaragaje.
Uretse Diamond, Polisi yo muri iki gihugu yanataye muri yombi undi muhanzi witwa Nandy aho nawe ashinjwa gushyira amashusho ahagaragara aryamanye n’inshuti ye yitwa Bil Nas nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Global Publishers.
Minisitiri Mwakyembe yavuze ko Tanzania atari ingarani yo kujugunyamo imyanda yose ibonetse, ashimangira ko Diamond na Nandy bagomba kugezwa imbere y’urukiko bagakurikiranwa kuri iki kibazo cyo kwica umuco.